Sindayigaya Janvier, usanzwe ari Sedo w’akagari ka Bunyunju, mu murenge wa Kivumu ho mu karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho kurya amafaranga ibihumbi 64 Frw yahawe n’abaturage ngo abishyurire Ubwisungane mu kwivuza(Mutuelle).
Yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kanama 2024, ku isaha ya saa tanu zuzuye, nk’uko amakuru agera kuri BWIZA dukesha ino nkuru abivuga.
Kayitesi Dative,Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro,yavuze ko uyu muyobozi yafashwe akirimo gukorwaho iperereza.
Ati: “Nibyo koko yafashwe n’inzego zibishinzwe, ndetse inzego zibishinzwe zirimo gukora iperereza kubyo akekwaho nubwo tutabihamya.”
Meya yakomeje avuga ko ikizava mu iperereza bazagitangariza abaturage.
Yaboneyeho gusaba abayobozi muri rusange kwirinda kurya utw’abaturage, ahubwo abibutsa ko bakwiriye kunoza ibyo bakora.
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru Sindayigaya yari afungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Kivumu.
Hari amakuru avuga ko aya mafaranga y’abaturage uyu mugabo akekwaho kurya yayahawe n’abaturage barindwi ku wa 24 Nyakanga 2024, ntiyayishyurira abaturage, nubwo akimara gufatwa yahise abihakana.