Mu gihe leta y’ u Rwanda ikomeje gushyrira imbaraga mu gukangurira abanyarwanda kwizigamira, mu karere ka Rutsiro hatashywe inzu ebyiri zubatswe mu mafaranga y’ubwizigame bw’abaturage.
Inzu zatashywe mu gusoza icyumweru cyahariwe kwizigamira, aho abaturage bakusanyije amafaranga banakora imiganda yubatswemo inzu ebyiri zahawe abatishoboye, mu murenge wa Nyabirasi.
Venansiya Mukambaraga wahawe inzu yavuze ko Imana nta cyo itamukoreye yo itumye atura mu nzu irimo ibirahuri.
Ati ”Kuba nta karima nagiraga, nkaba mbonye inzu y’amajyambere, ngiye kujya mba mu mabati no mu birahuri, Imana ishimwe rwose mujye musenga, nzajya ndyama nsinzire neza, mbese ngiye kuba agakumi”.
Nyirabigega Cecile wubakiwe inzu avuga ko gusinzira byamugoraga kandi aba mu nzu.
Ati ”Ntiwasinzira uryamye mu cyondo, imvura iri kugwa utekereza ko inzu yakugwaho, ariko ubu ngiye kujya ndyama ninicure mvuge nti shimwa Mana, nari ndi gusaza, ariko ngiye kujya nshinya akadiho, mfite n’akabaraga”.
Andrew Kayiranga, umuyobozi wungirije wa Hope International ikorana n’amatorero mu gukurikirana aya matsinda yo kwizigamira mu Rwanda, yemeza ko intego bihaye yagezweho ukurikije uko abantu bishimiye kuyajya.
Uwihanganye Jean Baptiste umujyanama wa komite nyobozi y’akarere ka Rutsiro, avuga ko guhuza imbaraga bifasha leta gukemura ibibazo by’abaturage.
Ati ”Kwegera umuturage umwe umwe biragoye, ariko iyo bibumbiye hamwe no kubaganiriza gahunda za leta biroroha, kuko nabo bituma babona bitaweho, bikazadufasha no gukurikirana kuko utabikoze ntacyo byakugezaho gifatika”.
Yakomeje avuga ko kwizgamira ari kimwe mu ibisubizo bizafasha abanyarwanda kubona igishoro bikaba akarusho iyo abantu bahuje ubwizigame bwabo.
Muri AEBR kuva aya matsinda yatangira guhangwa muri 2018 amaze kwitabirwa n’abantu 10,314 bibumbiye mu matsinda 550, muri uyu mwaka wa 2022 bakaba bamaze kwizigamira asaga miliyoni 200 (Frw 204 185 090), hanatangwa inguzanyo zigera kuri miliyoni 189 (Frw 189 345 159).
Yanditswe na Kagame Alain