Abatuye mu murenge wa Muganza, mu karere ka Rusizi babangamiwe n’ubujura bukorwa mu gihe cy’umugoroba, abantu bamburwa ibyo batwaye, habaho gutobora inzu, rimwe bamwe bagakomereka.
Abaturage bo muri uyu murenge babwiye UMUSEKE ko mu myaka yashize ubujura butari bukabije, ariko ko bumaze igihe gito, barasaba ubuyobozi ko bwagira icyo bukora ubujura bugacika.
NSANZURWIMO Reverien aherutse guhagarikwa n’abajura ari nimugoroba atashye, baramuhondagura banamuca ugutwi.
Aganira na UMUSEKE mu cyifuzo cye asanga icyagabanya ubujura ari uko ababukora bagafatwa bajya “bahanwa bikomeye”.
Yagize ati “Narimvuye gukora akazi ka nijoro, numvaga ndwaye bampaye uruhushya, ndataha ndi ku igare mpura n’abajura banyaka telefoni, nta kindi cyari mu mufuka, bazana ubuhiri barampondagura mu bitugu, no kumatako, ugutwi bagusharura n’urwembe, nahavanywe n’abanyonzi babiri banjyana kwa muganga.”
Uyu musaza akomeza avuga ko mu myaka yashize ubu bujura butari bukabije icyakora bwiyongere ye.
Yagize ati “Mu cyumweru gishize nta mutekano wari uhari, abantu barakubiswe abandi bacibwa amaboko, nk’abaturage turifuza ko uwafatwa bajya bamurasa.”
GASIGWA Theophile na we ku wa 27 Ugushyingo 2022 aherutse kwamburwa n’abo bajura amafaranga ibihubi 15,000 na telefoni ifite agaciro k’amafaranga 60,000.
Avuga ko bamukubise ubuhiri, ndetse bamutema ku maboko.
Yagize ati “Nari ntashye ngeze ahitwa mu Rubumba ndi ku igare, abagizi ba nabi bankubita ubuhiri, bantemye amaboko baraniga banyaka amafaranga na telefoni, nsigaye ndimo akuka njya kwa muganga. Ni ibintu bishyashya ntibyari bisanzwe.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Muganza butangaza ko ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano iki kibazo bagihagurukiye, abakekwaho ubwo bujura bamwe muri bo ngo barafashwe.
RWANGO Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, yabwiye UMUSEKE ko bamwe mu bakora ibyo bikorwa bamaze gufatwa.
Ati “Mu minsi ishize byari bihari, abagiye bakora ayo makosa twakoze urutonde rwabo ku bufatanye n’inzego z’umutekano, tumaze iminsi ine tubafata bari muri Police, abarenga icumi barafunzwe, turacyareba ko hari n’abandi bakoranaga na bo”.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abenshi muri bo ari urubyiruko nubwo agaciro k’ibyo bambuye katazwi.
Ashimira abaturage anabasaba kwirinda kujya mu bikorwa bishukana.
Yagize ati “Abenshi ni urubyiruko ntabwo twamenya agaciro k’ibyo bambuye, turi gukora ubukangurambaga ngo bacike ku ngeso mbi n’abashaka ubushukanyi babiveho.”
Yakomeje agira ati “Turashimira abaurage ko batangira amakuru ku gihe, tubasaba no kwitandukanya n’uwabashuka abaganisha mu bikorwa bibi byo guhungabanya umutekano.”
Umurenge wa Muganza uri mu kibaya cya Bugarama kigizwe n’imirenge 4 yo mu karere ka Rusizi.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW / I RUSIZI.