Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, impanuka ikomeye yabereye mu Karere ka Rusizi yahitanye umupolisi witwa AIP JHONSON Kazora.
Uyu mupolisi w’imyaka 23 y’amavuko yakoze impanuka ari mu madoka, ageze mu mudugudu wa Burunga, mu kagari ka Burunga, mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi.
Yari avuye ahitwa ku Cyapa agiye ahitwa ku Gaturika, agonga uruzitiro rw’ikigo cy’ishuri, GS St Bruno Gihundwe ajyamo imbere.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yabwiye UMUSEKE ko uriya mupolisi yapfuye ageze kwa muganga.
Ati “Nibyo impanuka yabaye, byabaye saa kumi n’igice zo mu rukerera (04h00 a.m). Yageze ku bitaro bya Gihundwe ahabwa ubutabazi, ariko ahita y’itaba Imana.”
Yavuze ko impanuka yatewe no kutaringaniza neza umuvuduko.
MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/ I RUSIZI.
Aba bavandimwe muzabitegereze uko bamwe muribo batwara imodoka biba biteye ubwoba Kandi twe batwigisha kugenda neza no kwirinda impanuka.
Ntago ari bose, Iyo umunsi wageze Ntakiwuhagarika brother
Iyo bashumura izomondoka bababumva koko zitakora impanuka
Sakumi za mu gitondo 🤔🤔 ubwo yarari mu Kazi n’imodoka y’inkongomani Ra 🤔 Family ye yihangane tubafahe mu mugongo
Pole sana kwa familia yake. Cip ku myaka 23? Agiye kare rwose. Amasaha impanuka yabereyeho ashobora kuba yaramuteye kwirara akarenza umuvuduko naho ibyo kuba yari mu kazi byo, imodoka si iya polisi kandi ni inkongomani.
Buriya igihe cyo gusoza urugendo rwe hano ku isi cyari kigeze.gusa umuryango we wihangane kuko umubuze wari ukimukeneye.
Pole sana kabisa. Imana imwakire mubayo.
Imana imwakire mubayo knd police na RDF bafite umuvuduko udasanzwe nukubishakira umuti
Pole sana ,speed gavaner yubahwe