Umugabo wari Umukozi w’urwego rwunganira Inzego z’Ibanze mu gucunga umutekano (DASSO) wakoraga mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, bamusanze yapfiriye hafi y’umugezi wa Rubyiro, bikaba bikekwa ko yishwe kubera uko bamusanze.
Ahishakiye Jean Claude, yabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, yitabye Imana, aho bivugwa ko ashobora kuba yagiriwe inabi ubwo yari avuye mu kabari.
Bizabandi Salomon, umwe mu bageze aho umurambo w’uyu mugabo wari uri, yagize ati “ejo yari mu bantu basuraga amasuku. Njyewe nk’uko namubonye amaso ku maso ku munsi w’ejo ari ntakibazo na kimwe afite, ndareba ngasanga yishwe.”
Abaturage babonye umurambo wa nyakwigendera bavuga ko wari ufite igikomere ku mutwe, ari na byo baheraho bakeka ko ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi.
Undi ati “Wabonaga hari nk’ikintu bamukubiseho, hafi y’umutwe we hari hari agati kagegennye neza bigaragara ko nako baba bagakoresheje mu kumwica.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali yavuze ko nyakwigendera yari yarangije akazi ke agahitira mu kabari kwica akanyota aho yasangiraga na mugenzi we bombi bakoranaga muri DASSO, ariko ko batashye umwe agaca inzira ye, undi iye.Ati “Amakuru twayamenye saa mbiri n’igice, abaturage batubwiye ko babonye umurambo uryamye ahantu. Ibyagaragaraga ni uko yaba yishwe, yari afite ibikomere mu mutwe kandi aho hantu hari hari ibuye ririho amaraso.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rujyana umurambo wa nyakwigendera kugira ngo ukorerwe isuzuma, ndetse rukaba rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyahitanye uyu mugabo.