Mu itangira ry’amashuri, ku wa mbere tariki ya 26 Nzeri 2022 nibwo Rusengamihigo w’imyaka 54 y’amavuko yagiye kwiyandikisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyakibingo ashaka umwaka wa gatatu, yawizemo iminsi ibiri, ubu ari kwiga mu wa gatanu.
Rusengamihigo Jean Marie Vianney wo mu Mudugudu wa Nyakibingo, Akagari ka Burimba mu Murenge wa Shangi, mu Karere ka Nyamasheke, yabwiye UMUSEKE ko yimuriwe mu wa Gatanu nyuma yo gukoreshwa isuzuma.
Ati “Bankoresheje umwitozo basanga ntakwiriye kwigaga mu mwaka wa gatatu.”
Yadutangarije ko kuba ageze mu mwaka wa gatanu byamushimishije cyane.
Ati “Ubu ndi kwigana n’abandi, ingamba mfite ni ukwiga nkongera ubumenyi nubwo ntazakorera Leta kubera imyaka mfite, nazikorera ku giti cyanjye, hari byinshi udashobora gukora utarize.”
Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyakibingo, NYIRANDIMUBANZI Genevieve na we yatwemereye ko Mzee Rusengamihigo yimuriwe mu mwaka wa gatanu.
Ati “Iyo umwana aje gutangira ishuri umukoreha ibazwa kugira ngo umenye ubushobozi bwe, uzabone uko umufasha nk’umuntu wari uvuye hanze utarigeze yiga, twagombaga kureba ubumenyi afite n’ibyifuzo bye, tumenye uko tuzamukurikirana tugendeye kuri porogaramu zigishwa, twasanze ubumenyi afite yazamuka akajya mu mwaka wa gatanu.”
Inkuru ya Rusengamihigo w’imyaka 54 uvuga ko afite umwuzukuru yatangaje benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bemeza ko igitekerezo cye ari cyiza kuko kwiga bitagira iherezo.
Abandi babona ko ku myaka ye adakwiye kuba ajya kwiga amashuri abanza kuko igihe cyamucitse.
Gusa, Rusengamihigo Jean Marie Vianney ubwo aheruka kuganira na UMUSEKE yatubwiye ko igitekerezo cyo kujya mu ishuri kuri we kigamije gushishikariza ababyeyi kujyana abana mu ishuri, no gukangurira abana gukunda kwiga.
Icyo gihe yagize ati “Muri kino gihe kugira ngo umuntu agire ikintu akora, haba mu buhinzi, cyangwa ubworozi, bisaba ubumenyi, ibindi bitandukanye n’ibyo, hari abana bata ishuri bavuga ngo ntacyo bizabamarira, ibyo na byo biri mu byo ngamije gukangurira ababyeyi n’abana kwiga. Ibyo nkaba numva ari byo ntego nyamukuru, hari igihe byamfasha cyangwa bigafasha abandi.”
Rusengamihigo w’imyaka 54 yatangiye kwiga mu wa gatatu Primaire
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW