Umusizi Junior Rumaga yasohoye igisigo cye gishya yakoranye n’abahanzi barimo nyakwigendera Yvan Buravan yise “Intago” agitura uyu muhanzi umaze amezi atatu apfuye.
Ni igisigo yasohoye kuri uyu wa Kane, tariki 17 Ugushyingo 2022, aho yagisohoye mu rwego rwo kuzirikana umurage Yvan Buravan yasize, ni itariki ihurirana n’itariki Yvan Buravan yapfiriyeho.
Nyuma yo gushyira hanze iki gisigo, umusizi Rumaga yavuze ko bitamworoheye kugisohora kuko yabanje kugorwa no kwakira urupfu rwa Buravan.
Ati “Intango ni igisigo twakoranye na nyakwigendera Yvan Buravan watashye ku munsi nk’uyu kuwa 17 Kamena 2022. Ni igisigo bitanyoroheye gusohora ku mpamvu yo kutakira mukuru wanjye wanagize uruhare runini muri iki gisigo.”
Yakomeje avuga ko agitura uyu muhanzi ndetse amwifuriza gukomeza kuruhukira mu mahoro.
Ati “Kiguturwe bitugu bya mukuru Dushime Burabyo Yvan kandi kibaturwe muryango wamwibarutse, ruhukira mu mahoro muvandimwe.”
Muri iki gisigo, nyakwigendera Buravan yumvikanamo avuga igisigo cye.
Agira ati “Ndi intore yabyirukiye guhamya ibigwi n’ubudasa, uwahuye n’urukererezabagenzi, yaransanze nanzitse umutima uri ku murimo, ingamba narwanye ni nyinshi n’amayeri nungutse ni menshi, ubwo bwinshi mbunganya insinzi nacyuye, intore byahamye cyo umva nkwibwirire.”
Muri iki gisigo Intango, umuraperi Bull Dog asaba Abanyarwanda kunga ubumwe bakirinda inzira zatuma batitangira u Rwanda, ahubwo bagakora bateza imbere urwababyaye rushyize imbere inyungu za bose.
Agira ati “Reka mbamenere ibanga, njye gufasha mukazi abaganga, imitima tuyikoremo imiganda, bene gihanga, bene mugabo umwe duteze imbere uru Rwanda, duharure imihanda, imihanda y’amahoro iduhuze n’ayo amahanga. Kubaka u Rwanda ruzira umwanda bizadusaba kwitanga, bizadusaba gushyira hamwe tukareka ubumwe bukaganza, tukizirika umukanda, twirinda inzira zatuma tuganda tukaba mu Rwanda rushyira imbere inyungu za Rubanda.”
Iki gisigo cya Rumaga kikaba cyumvikanamo abanhanzi barimo nyakwigendera Yvan Buravan, Mr Kagame, Fefe Kalume n’umuraperi Bull Dog.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW