Imyidagaduro

Rumaga wa Nsekanabo agiye gusohora ‘album’ y’ibisigo irimo abahanzi b’ibyamamare

Umusizi w’umunyarwanda umaze kugwiza igikundiro muri rubanda, Junior Rumaga wa Nsekanabo agiye gushyira hanze umuzingo w’ibisigo 10 birimo ibyo yafatanyije n’abandi bahanzi bakomeye barimo Riderman, Bruce Melody, Mr Kagame n’abandi.

Junior Rumga na Mama we yitiriye album ya mbere agiye gushyira hanze
Junior Rumaga na Mama we yitiriye album ya mbere agiye gushyira hanze


Kuri iki Cyumweru tariki 03 Nyakanga 2022 ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko yavuze ko ari impurirane kuba nawe yibarutse imfura mu by’ubwenge.

Ni album ikubiyemo inkuru mpamo y’ubuzima bw’uyu musizi ukomeje kwerekana ubuhanga mu by’umuco nyarwanda n’imigenzo bisa nk’ibyakendereye mu rubyiruko rw’ubu.

Mu bisigo bigize uyu muzingo, agaruka ku buzima bushaririye yakuriyemo, yitsa kuri Nyina umubyara wabaye Intwari kuva mu buto bwe kugeza magingo aya.

Kubw’ubutwari n’ishyaka Nyina yabarwaniye we n’abavandimwe babiri bakuze batabana na Se ubabyara, Rumaga yahisemo kwita iyi Album “Mawe” mu rwego rwo kumuha agaciro n’icyubahiro.

Junior Rumaga ati : “Uyu munsi nibwo mawe yanyibarutse none nanjye nibwo nibarutse umwana w’imfura mu by’ubwenge, uyu muzingo wanjye ni nk’umwana nibarutse, ubwo ku munsi mawe yanyibarutse nanjye nibarutse mawe”

Rumaga yasogongeje abanyamakuru uyu muzingo, avuga ko azawumurika byeruye kuwa 08 Nyakanga 2022.

Mu bisigo bikubiye kuri iyi album hari icyo yakoranye n’umuhanzi Bruce Melodie yise “Narakubabariye” kirimo inkuru y’urukundo ariko yihenura k’umukobwa uba warasuzuguye umusore ukennye bikarangira amwifuje yarabaye umuherwe.

Mu cyo yakoranye na Juno Kizigenza uri mu bahanzi bagezweho muri iki kiragano, bagaragaza ubuzima bw’umwana wakuriye ku muhanda akavamo umugabo uhamye “Kibobo”

Iyi album ya mbere ya Junior Rumaga kandi iriho abahanzi b’indirimbo bakunzwe mu Rwanda bakoranye nka Riderman, Bruce Melodie, Alpha Rwirangira, Alyn Sano, Bull Dogg, Yvan Bravan, Peace Jolis, Juno Kizigenza n’abandi.

Buri gisigo muri ibi gikoze mu buryo bwa gihanga kandi buseguwe n’inanga ya muzika ituma kirushaho kuryohera amatwi.

Kugeza uyu munsi Rumaga ari gukorana n’abasizi barimo Saranda Poetes, Tuyisenge Olivier, Dinah Poetes na Fefe Kalume mucyo bise “Siga Rwanda”.

Iyi album uyu musore yayanditse mu 2019, kuw 8 Nyakanga 2022 izashyirwa ku mbuga zitandukanye by’umwihariko ku rubuga yise “SigaRwanda.com .”

Iyi album yarambitsweho ibiganza n’abahanga mu gutunganya muzika mu Rwanda barimo Element Eleeh, Prince de Lou, Evydecks n Micheal Makembe.

Uyu muingo uriho ibisigo 10

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button