Inkuru NyamukuruMu cyaro

Rulindo: Fuso Mitsubishi yarenze umuhanda kubera umuvuduko

Muhirwa Patrick yakomerekeye bikomeye mu mpanuka y’imodoka, Fuso Mitsubishi yarenze umuhunda kubera umuvuko mwinshi.

Umuntu umwe yakomerekeye bikomeye muri iyi mpanuka

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki 14 Ukuboza 2022, mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, ubwo iyi Fuso ifite nimero RAF 400G yahirimaga munsi y’umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka yaturutse ku kuba Muhirwa Patrick wari utwaye imodoka yaragenderaga ku muvuduko wo hejuru.

Ati “Mistubishi Fuso RAF 400G yari itwawe na Muhire Patrick yerekezaga Rutongo, bitewe no kutaringaniza umuvuduko, yarenze umuhanda igwa munsi yawo, hakomereka bikomeye uwari uyitwaye, ndetse n’undi bari kumwe akomereka byoroheje.”

Iyi Fuso ikaba yaragendaga mu muhanda w’igitaga ujya Rutondo, aho yarimo umushoferi n’undi muntu umwe.

SP Alex Ndayisenga akaba yashimangiye ko impanuka zikomeje kwiyongera ziri guterwa n’uburangare bw’abashoferi, kwirara no kutubahiriza amategeko y’umuhanda, abasaba kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Yagize ati “Izi mpanuka ziraterwa n’uburangare, kwirara ndetse no kutagabanya umuvuduko. Abashoferi bari baributswa ko ikosa ryo kutubahiriza amategeko y’umuhandarishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse n’ubw’ abandi bakoresha umuhanda, tutibagiwe n’ibindi impanuka yangiza. Kwirinda impanuka bikwiye kuba umucokugirango bagereyo amahoro.”

Kuri uyu wa Gatatu kandi mu Murenge wa Kivuruga muri Gakenke hakaba naho harabereye impanuka ya Fuso yari ijyanye ibicuruzwa mu karere ka Musanze, aho nayo yarenze umuhanda ikagwa munsi yawo.

Abashoferi barasabwa kwitonda bakitwararika kuko izi mpanuka zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu.

Kigali-Musanze: Fuso yari itwaye ibicuruzwa yahirimye munsi y’umuhanda

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. UMVA, MU MIHANDA N’IBINYABIZIGA NDABONA BITOROSHYE. POLISI IKAZE UMUREGO, ABASHOFERI NABO BITONDE KURUSHAHO, BASHEBUJA NABO BAKORESHE IBINYABIZIGA NEZA; Erega, shoferi akwiye kujya yihagararaho igihe “AREZE” Imodoka bakanga kuyikoresha. Kuko ni ubuzima bwabo. Yego bazamukangisha kumwirukana. Aha rero niho haba hakwiye amategeko abarengera. Kuko icyo gihe aba amahohoteye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button