Inkuru NyamukuruMu cyaro

Ruhango: Ibiraro 50 byasenywe n’ibiza umwaka ushize ntibirasanwa 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango  buvuga ko hari ibiraro n’amateme bigera kuri 50 butarabonera ingengo y’Imali  yo kubisana.

Bimwe mu biraro byo mu murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango byasenywe n’ibiza umwaka ushize wa 2021.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens  yabwiye UMUSEKE ko  umwaka ushize wa 2021 ibiza byasenye amateme n’ibiraro 70 hirya no hino mu Mirenge itandukanye yo muri aka Karere.

Habarurema yavuze ko  bakurikije amafaranga Akarere kari gafite kiyambaza n’imiganda y’abaturage bahawe akazi muri VUP,  babasha gusana ibiraro 20  byoroshye kuri 70 byose byari byasenyutse.

Yavuze ko ibiraro bitari byasanwa harimo ibindi 6 Akarere kadafitiye ubushobozi akavuga ko bazategereza amafaranga bagenerwa n’inzego zo hejuru zishinzwe kwegereza ingengo y’Imali  Uturere, bikubakwa ayo mafaranga yabonetse.

Ati “Akarere kahuye n’ibiza katigeze gahura nabyo muri iyi myaka yindi ishize, twishatsemo ubushobozi dusana 20 kuri 70 byose hamwe.”

Habarurema yavuze ko  hari ibindi 5 biteganyijwe kubakwa mu gihe cya vuba kuko amafaranga yarangije kuboneka.

Yagize ati “Mu biraro duteganya kubaka, ikiraro cya Mukunguli kiduhuza n’Akarere ka Kamonyi ntabwo kibariwemo kuko cyatangiye gukorwa kubera ko gihuriweho n’uturere two mbi.”

Uyu Muyobozi yavuze ko mu bindi  bisigaye bizagenda bikorwa hakurikijwe imbaraga z’Akarere mu misoro abaturage  bazatanga n’ubushobozi bwa bamwe mu bafatanyabikorwa Akarere gafite.

Yasabye abakoresha iyo mihanda iherereyemo ibyo biraro gukomeza kwihangana, bagategereza igihe  ubushobozi buzabonekera kuko ibiza bidateguza.

Umubare munini w’ibiraro n’amateme byasenywe n’ibiza biherereye mu Murenge wa Mbuye na Kinihira cyane cyane.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko bumaze gusana ibiraro n’amateme bigera kuri 20 muri 70 byose hamwe ibiza byangije.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango

Related Articles

igitekerezo

  1. Ikiraro cy’Umugezi wa Masango gihuza Kinihira na Kabagari kiraduhangayikishije cyane.Ubungubu abana bigaga ku Kanyinya n’i Karambi byabaye ngombwa ko babakurayo kubera kubura aho baca.Ingendo ubu zarahagaze.Ubuyobozi bukore ibishoboka byose bafashe abaturage hongere habe nyabagendwa.Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button