Abo baturage bavuga ko mu minsi yashize Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweramana n’Ikigo gishinzwe ingufu REG, baje kubabwira ko bagiye kubaha umuriro w’amashanyarazi ari uko babanje gucukura ibyobo bizafata inkingi z’amashanyarazi.
Aba baturage bavuga ko akazi bari basabwe ko gucukura ibyobo bakarangije batanga na raporo ko barangije gucukurqma ibyobo bategereza ko bazana inkingi n’amashanyarazi baraheba.
Umukuru w’Umudugudu wa Kalima, Mwumvaneza Thèophile avuga ko hagiye gushira amezi 5 kuva bacukura ibyo byobo batarabona igisubizo cy’umuriro basabwe cyangwa ngo babahakanire ko bitagishobotse.
Ati “Akazi abaturage basabwe twaragakoze ntabwo tuzi impamvu ituma bataduha umuriro nk’abandi baturage bamaze igihe bawubonye.”
Ati “Hashize amezi 2 badusubije ko barimo gutunganya amapoto.”
Yagize ati “Abaturage bavuga ko bitinda turabumva kuko umuturage utaragera ku mashanyarazi aba yumva yahita ayabona uwo munsi ariko hari iby’ibanze bikorwa nk’ibi byo gucukura imyobo, gushinga amapoto, kugezaho insinga no kuzoherezamo umuriro, turabizeza ko amashanyarazi abageraho bidatinze kuko inzego z’Ubuyobozi zigiye gukurikirana iki kibazo.”
Ahubwo bakabishyira mu bikorwa ari uko Itangazamakuru ribigaragaje cyangwa Perezida wa Repubulika agiye gusura abaturage.
Usibye abo baturage bataka kutabona umuriro w’amashanyarazi, hari na Koperative hinga umuceri mu gIshanga cya Base bari basezeranyije guha umuriro ikawubura.
Erega hose amashanyarazi ntiyahagerera icyarimwe, gusa aho ataragera baba bayafitiye inyota byo. Icy’ingenzi ni uko 2024 hose azaba ahari