Amakuru UMUSEKE wahawe n’abaturage yemeza ko abo bagizi ba nabi binjiye mu Mudugudu wa Buhanda, mu Kagari ka Nyakogo mu Murenge wa Kinihira bitwaje ibyuma byo mu bwoko bwa Fer à béton, imihoro n’amahiri batangira kubatema bahereye mu mutwe.
Abo baturage batifuje ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano, bavuga ko abenshi bahise bajyanwa mu Bitaro batangira kwitabwaho kuko mu bantu 9 bari batemwe abagera kuri 6 basubijwe mu rugo ariko bakaba bakirwaye ibisebe n’ibyuma babateye.
Umwe yagize ati “Batatu nibo bakiri mu Bitaro kandi barababaye cyane kuko ntibabasha kuvuga, ushaka kubavugisha yabaza abarwaza.”
Abatanze amakuru kandi bavuga ko hari abandi baturage 3 bo mu Kagari ka Rwinyana, mu Murenge wa Bweramana abo bagizi ba nabi baraye batemye bikabije bazanywe mu Bitaro bya Gitwe muri iki gitondo cyo kuwa mbere taliki ya 26 Ukuboza 2022.
Abo barwaza bavuga ko batewe impungege ko ibyabaye ku bantu babo, bishobora kongera kubabaho kubera ko abatemye bakanabakomeretsa nta numwe urafatwa ngo ashyikirizwe inzego z’Ubugenzacyaha.
Cyakora nta rwego rw’Akarere cyangwa Umurenge rwemeje ayo makuru, kubera ko dutegura iyi nkuru twagerageje guhamagara Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, Gitifu wa Bweramana ni uwa Kinihira bose ntibafata telefoni ngendanwa zabo.
Abo bayobozi bose twanaboherereje ubutumwa bugufi ntibabusubiza.
Abatemewe abantu bavuze ko hari n’uwo batemye babanje kumucuza, kuko abamubonye bavuga ko nta mwenda numwe yari yambaye.
Bavuze ko usibye telefoni y’umuntu umwe batwaye nta mafaranga bigeze babaka usibye kubakomeretsa bakoresheje izo ntwaro gakondo.
Iyi Nkuru y’abagizi ba nabi muri aka Karere ka Ruhango turakomeza tuyikurkirane kugeza ubwo inzego z’Ubuyobozi zibyemeza cyangwa zibihakana ko bitabaye.
Ubwonubugope,imana,ibarengere,batagaruka,kukobabamara,
Ariko iyi Ruhango District irananiranye pe ntago nibaza impamvu z’imfu za hato nahato z’abanyarwanda muri aka karere ndetse n’ubugizi bwa nabi buhabera muri Rusange , nge maze amezi 5 mpatuye ariko ibyo mpabona biteye ukwabyo abantu baho benshi bahaba bafite ubwoba bwo kugirirwa nabi ndetse nanjye muri ayo mezi maze kwatakwa 2
Tuhakwneye ubuyobozi bukora, tuhakeneye abapolisi bajya mumirimo y’umutekano wabaturajye apana kwirirwa mumihanda bateze abamotari , tuhakeneye abasirikare bakora patrol zigamije gukumira ibyaha
Murakoze
Ni abagome abanyabweramana bishe murind1byuma ngo yashinje Gérard none nabasigaye Bose bafite ubwoba bwokwicwa ngo nuko bavuze umunyamafaranga
Ahubwo abavuze Gerard mwese murye muri menjye gahunda ihari nukubarangiza amadorari yaramenetse yo kubahiga bukware
IMANA IBARINDE