Mu cyaro

Ruhango: Abarerera mu ishuri AMIZERO banenga ababyeyi bohereza abana gusabiriza

Bamwe mu babyeyi barerera mu ishuri ribanza Centre AMIZERO banenga bagenzi babo banga gushyira abana mu ishuri ahubwo bagahitamo kubohereza mu muhanda bajyanywe no gusabiriza amafaranga  y’intica ntikize.
Abanyeshuri 99 bigaga mu ishuri ry’incuke basoje umwaka w’amashuri
Ibi babivuze ubwo Ubuyobozi bw’iki kigo n’abaryigamo basozaga umwaka w’amashuri y’inshuke n’abanza.

Muvunyi Esron umwe mu barerera mu ishuri AMIZERO avuga ko nta kintu gitera agahinda nko kubona hari abana bagejeje imyaka yo kwiga, ukababona mu muhanda barimo gusabiriza amafaranga adafite icyo amaze.

Muvunyi  yavuze ko ari imyumvire mibi ya bamwe mu babyeyi bitwaza ubukene bwo mu Miryango.

Ati “Ubuyobozi bushyire ingufu mu kwigisha abo babyeyi kugira ngo iyo ngeso ya bamwe mu babyeyi bohereza abana babo gusabiriza icike.”

Uyu mubyeyi avuga ko amafaranga bakura mu muhanda nta kamaro abagirira kuko usanga bayanywereye.

Kayirangwa Josée avuga ko kuba hari abitwaza ubukene bwo mu muryango bigatuma ataribyo kubera ko mu mashuri abanza ya Leta nta mafaranga ababyeyi basabwa.

Yagize ati “Hari abana bakomoka mu Miryango itishoboye biga muri iki kigo, ndasaba ababyeyi bagenzi banjye bagifite iyo myumvire kuyihindura bagashyira abana mu ishuri.”

Kayirangwa yavuze ko abagize Isibo bahagurikiye iki kibazo cyo kugenzura ingo zifite abana bataye ishuri cyabonerwa igisubizo vuba.

Umuyobozi w’ishuri Centre AMIZERO Mukantagara Immaculée yabwiye UMUSEKE ko mu banyeshuri barererwa aha harimo abo Umurenge wagiye wohereza ubakuye mu miryango ikennye, akavuga ko benshi barangije amashuri yisumbuye ubu bakaba bageze muri za Kaminuza.

Ati “Iki kibazo cy’ababyeyi bashuka abana babo ngo bate ishuri, gisaba Ubufatanye bw’inzego zitandukanye  harimo n’ababyeyi.”

Abana 151 harimo abiga mu mashuri y’incuke n’abanza nibo basoje ibyiciro barimo uyu mwaka w’amashuri wa 2021-2022, abaharerera bakavuga ko usibye ubumenyi abana babo bahakura hiyongeraho n’uburere bushingiye ku ndangagaciro bahabwa muri iki kigo.
Abarerera mu kigo AMIZERO banenga bagenzi babo bohereza abana babo gusabiriza mu muhanda
Ishuri ryigenga AMIZERO riza ku mwanya wa mbere mu gutsindisha umubare munini w’abanyeshuri
Umuyobozi w’Ishuri Centre Scolaire AMIZERO Mukantagara Immaculée yabwiye UMUSEKE ko mu banyeshuri barererwa aha harimo abo Umurenge wagiye wohereza ubakuye mu miryango ikennye
MUHIZI ELISÉE  / UMUSEKE.RW mu Ruhango

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button