Inkuru NyamukuruUtuntu n'utundi

RIB yataye muri yombi umwana w’imyaka 13 ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 3  

 

Mu karere ka Rutsiro yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akekwaho gusambanya mugenzi we w’imyaka itatu ,byabaye ku mugoroba wo ku wa 03 Kanama 2024.

Amakuru avuga ko ibi byabereye mu murenge wa Musasa mu Kagari ka Gisiza ho mu mudugudu wa Karambi, ahagana mu masaha ya saa kumi z’umugoroba. Bivugwa ko ibi byabereye mu rugo rw’uwitwa Hakizimana Frederic, byabaye ubwo uyu mwana w’umuhungu yari yaje mu bukwe bwabereye muri uru rugo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gisiza, Mutabazi Thierry yemeje  aya makuru. Ati “Twahawe amakuru n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Karambi ko uyu Toto yasambanyije umwana w’imyaka 3 ubwo yaramusanze mu rugo kwa Hakizimana Frederic, uyu mwana yari yajyanye n’ababyeyi be mu bukwe.”

Uwasambanyijwe yahise yoherezwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa ibizami. Uyu Toto ukekwaho gusambanya umwanayahise ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Ruhango.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button