Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko rukomeje iperereza ryimbitse ku mugabo bivugwa ko ari umuvuzi gakondo, watawe muri yombi nyuma yo gusanga iwe umuntu uziritswe iminyururu ku maboko n’amaguru.
RIB ivuga ko yafunze BIZIMAMA Claver w’imyaka 60 y’amavuko akurikiranyweho ibyaha bitatu.
Bizimana yafashwe tariki 16/01/2023, akekwaho Ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko, Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake no Kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yabwiye UMUSEKE ko Bizimana bikekwa ko mu bihe bitandukanye yakoze biriya byaha, aho yakoraga ibikorwa by’ubuvuzi gakondo atabyemerewe.
Intandaro yo kugira ngo Bizimana afatwe ni umuturage witwa UWIMUHWE Emmanuel w’imyaka 26 wasanzwe iwe ahamaze iminsi, abamubonye yari aziritswe iminyururu ku maboko n’amaguru, bivugwa ko ngo yavurwaga amadayimoni.
RIB ivuga ko uregwa (Bizimana) yari yaramuzirikishije iminyururu ku maguru n’amaboko, akajya amubuza kugenda yitwaje ko ari kumuvura ubwo burwayi bwo mu mutwe bitaga amadayimoni yatererejwe.
Yabikoreye iwe mu rugo mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Muhondo, Akagari ka Ruganda, Umudugudu wa Mubuga.
Bizimana afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Rushashi “mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
Rwanda: Hatahuwe abantu bamaze igihe ku ngoyi mu rugo rw’umuturage
Abanyarwanda birinde kwivuriza ahatemewe
RIB isaba abaturarwanda kujya bagana amavuriro yemewe igihe hari urwaye aho kugira ngo bajye kwivuriza ahantu hatera ibibazo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yagize ati “Byagiye bigaragara ko hari abajya kwivuriza ahantu nkaho bakagwayo kuko ibyo bavuga ko babavura si byo baba barwaye. Ibi rero bigira ingaruka nini ku buzima, cyane harimo ubumuga bwa burundu cyangwa urupfu.”
Yavuze ko abantu bakwiye kuzibukira bakizera ubuvuzi igihugu cyashyizeho.
Yagize ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi inakangurira abantu gukomeza kubyirinda kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.”
Amategeko ateganya ko uhamwe n’icyaha cy’ITWARWA N’IFUNGIRANWA RY’UMUNTU BITEMEWE N’AMATEGEKO ahanwa N’INGINGO YI 151 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Itegeko riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7.
UMUSEKE.RW