Antoine Ababifuanina usanzwe ari umujyanama wa Perezida Felix Tshisekedi mu bya gaz na Peteroli yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.
Ababifuanina yatawe muri yombi n’igipolisi cya RD Congo kuri uyu wa kane ni mu gihe kuri yu wa gatanu yitaba Ubushinjacyaha ku nshuro ya mbere.
Polisi ya RD Congo yemeje ko dosiye ya Antoine Ababifuanina yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha ko mu minsi ya vuba azagezwa imbere y’Inkiko ngo yisobanure kubyo ashinjwa.
Umujyanama w’umukuru w’igihugu, Bwana Antoine Ababifuanina kuri ubu afungiye mu nkambi ya lufungula i Kinshasa.
Bamwe mu bizerwa ba Perezida Felix Tshisekedi bakomeje gutabwa muri yombi ibintu bikomeje gutera urujijo muri kiriya gihugu.
Usibye abanye politiki ba hafi b’umukuru w’igihugu hari itsinda ry’abasirikare riherutse gutabwa muri yombi rishinjwa ubugambanyi no gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Antoine Felix Tshisekedi.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEE.RW
Kubona justice ya Kongo yihutisha dosiye kurusha iyo mu Rwanda birababaje
@mwanamayi, uti yihutishwa kugirango ejo bazamurekure? Niba ubabaye imene umtwe!
Mujye muvuga ikigenderewe dosiye yadindiye mu Rwanda niyande? ikindi Congo mugihugu kigenga mujye mureka kwivanga mubitabareba Mwanamai ongera utekereze kubyo uvuze
Matsiko we! Shyira mu kuri ureke kwikoma abandi. Ibaze abanyamakuru bamaze imyaka ine bataraburana cyanga abanyepolitiki barengeje umwaka bakiri “ifungwa ly’agateganyo k’iminsi 30”! Ibibera iwacu cyane cyane mu nkiko, ni ibyo kwamaganwa!
humura dossier yawe bazayihutisha tegereza aliko iyo Congo murata mwayigiyemo ninde wabazirikiye aha!