AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

RDC: Papa agiye guhura n’abakozweho n’intambara ya M23 na FARDC

Umushumba wa kiliziya gatorika ku Isi, Papa Francis arateganya guhura n’abakozweho n’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo ,umutwe wa M23 uhanganyemo n’igisirikare cya Leta ,FARDC.

Papa Francis azasura Congo Kinshasa na Sudan y’Epfo mu ntangiriro z’umwaka wa 2023

Okapi yatangaje ko azagera muri Congo ku wa 31 Mutarama 2023, nyuma agahura n’imiryango yavanywe mu byabo ndetse n’abarokotse muri iyo ntambara.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo, cyahuje Minisitiri ushinzwe itangazamakuru ,akaba n’umuvugizi wa Leta,Patrick Muyaya hamwe n’ intumwa ya Papa muri Congo, Musenyeri Ettore Balestrero, basabye abanye-Congo bose kuzakirana urugwiro uwo mushyitsi w’Imena.

Mgr Ettore Balestrero yavuze ko mu bandi azahura nabo ari abakora muri sosiyete sivile.

Ati “Azahura kandi n’abahagarariye inzego bwite za Leta,sosiyete sivile,abadiporomate.Ku munsi ukurikiye,azatangira ubutumwa iNdole , aho Isi yose izamukurikira.”

Yakomeje agira ati “Nyuma akazahura n’itsinda rigari ry’abavuye mu byabo n’impunzi zaha muri Congo .Ku gicamunsi cya tariki ya 1 Gashyantare 2023, azahura n’abakozweho  cyane n’iyi ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.”

Mu by’ukuri bazaba bahagarariye abo muri Kivu ya Ruguru, iy’Epfo,Ituri bakazagaragaza uko ibintu byifashe n’ibyo banyuzemo ,no kwakira ubutumwa bwa Papa azaba ageza ku banye-Congo.”

Yavuze kandi ko tariki ya 2 Gashyantare Papa azahura n’irubyiruko kuri sitade Martyrs.

Ati “Congo ni igihugu cy’urubyirujo kandi nibo bahanzwe amaso.Rero Papa azahura nabo ,abahe ubutumwa bwihariye.”

Kuri Musenyeri asanga umushumba Mukuru wa kiliziya gatorika ku Isi azahesha umugisha Congo, ubutumwa bw’amahoro, asabe abanye-Congo kuba umwe, by’umwihariko asaba abarokotse ubwicanyi bo mu Burasirazuba bwa Congo gukomera kubw’ ako kaga bahuye nako.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 8

  1. Ariko mfite ibibazo byinshi kuli Paapa.Urugero,bigisha ko Petero ariwe Paapa wa mbere.Ariko wasoma bible,ugasanga ntaho byanditse.Bible ivuga ko Petero yari afite umugore.Ikindi kandi,bible ivuga ko ahantu honyine Petero yagiye hanze ya Israel ari i Babylon gusa.Nta na hamwe ivuga ko Petero yabaye I Roma cyangwa yapfiriye I Roma nkuko Gatulika ivuga.Kuba Yezu yarabwiye Petero ngo “Uri urutare kandi kuli urwo rutare niho nzubaka Kiriziya yanjye”,ntibivuga ko yamugize Paapa wa mbere,cyangwa ko yali Umugatulika.Urutare ntibisobanura Paapa.Ubupaapa bwazanywe n’idini Gatolika mu Kinyejana cya 4.Tujye dusuzuma icyo bible ivuga,aho gupfa kwemera ibyo amadini yigisha byose,bidahuye nuko bible ivuga.Imana ibifata nk’icyaha gikomeye cyo kuyibeshyera.

    1. Karake gabanya amagambo ubanze umenye icyo bita catholic kuko nawe uzisangamo niyo waba Gitwaza cg Masasu mwese muri abacu Gatolika mbese ni nkuko waba Pl cg PSD n’abandi bose ni RPF ,rero ntugatinde kumategeko utashyizeho ahubwo yoboka gusa kandi nutayoboka ntibizatubuza kukubara nkuwacu wataye

    2. Ahubwo se wowe nka Karake ko wikoroga cyane urarwana n’iki uzi uwanditse iyo Bible uvuga n’igihe yandikiwe?

    3. Niko Karake ncuti y’Imana, Ko uvuga ngo tujye dusoma Bibiliya twoye gupfa kwemera ibyo amadini avuga, mbwira umurongo wo muri Bibiliya uvuga ko Ubupaapa bwazanywe n’idini Gatolika mu Kinyejana cya kane! Nuhabona umbwire icyo unywa! Nubwira kandi Babuloni Petero yagiyemo iyo ariyo [aho iherereye ubu], ndakugurira n’icyo urya! Dore inimero yanjye: 0733236065.
      Yezu ati: Matayo 16:18
      Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda.

  2. Karake gabanya amagambo ubanze umenye icyo bita catholic kuko nawe uzisangamo niyo waba Gitwaza cg Masasu mwese muri abacu Gatolika mbese ni nkuko waba Pl cg PSD n’abandi bose ni RPF ,rero ntugatinde kumategeko utashyizeho ahubwo yoboka gusa kandi nutayoboka ntibizatubuza kukubara nkuwacu wataye

  3. mbere na mbere yakagombye kuza kureba abali mu Rwanda bahamaze imyaka irenga 20 yarangiza akabaza abasenyeri be bamwe bakangurira abantu kwica abandi naho kujya ikinshassa ntakuri azabona bazamwereka abandi naho abandi bakomeze bicwe minembwe rutchuru masisisi nahandi

  4. ibyiyisi ntabwo biza kuzoroha hari nabo njya numva bavugango inzira zose zingera iroma ibyo nibyo twakita ubushukanyi bukomeye

  5. aha ibyiyisi nti bizoroha habe nagato nimba tukiri mumpaka za madini bamwe muritwe tuvuga ibyo twasomye cg ibyo twasazwe nibazako muri mwese murimo mutera amabuye karake ntantumwe waba warabomye bimwe mubyo ari nguhamya amaso kumaso haruwo numvishe avugago wabyaga wabyemera ngo uzisaga muri katolike gte x ubwo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button