AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

RDC: Kiriziya Gatolika yigaragambije yamagana icyo yise ubushotoranyi bw’u Rwanda

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Abihaye Imana ba Kiriziya Gatorika, bibumbiye mu ihuriro ryitwa CENCO (Conference Episcopale du Congo) bo n’abayoboke, bakoze imyiragambyo bamagama icyo bise “ubushotoranyi bw’u Rwanda mu Burasirazuba bwa Congo.”

Kirziya Gatorika yateguye imyigaragambyo bamagana icyo bita ubushotoranyi bw’uRwanda

Ni imyigaragambyo yabaye kuri iki Cyumweru tariki 04 Ukuboza 2022, ibera mu Mujyi wa Beni, Diyosezi ya Butembo, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ikinyamakuru Politico kivuga ko abayoboye ba Kiriziya Gatorika bavuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Beni..

Aba bavugaga ko “bigaragambya mu mutuzo bagamije gushaka  amahoro.”

CENCO ivuga ko ubudahangarwa bw’igihugu butagibwaho impaka, kandi ko hakenewe ubusugire bwa za Teritwari.

CENCO isaba abayobozi b’igihugu kwirinda amasezerano ayo ari yo yose “y’abashotoranyi, bafite intego yo kwiba umutungo kamere wa Congo no kwigarurira ubutaka.”

Ihuriro ry’abepiskopi  muri Congo, CENCO rivuga ko rihangayikishijwe n’abari kuvanwa mu byaho n’intambara M23 ihanganyemo na FARDC.

CENCO ikavuga ko “mu gukora imyigaragambyo ari umwanya mwiza wo kuvuga ko hari abasivile bari kwicwa  mu gace ka Beni na Irumu aho ikiremwa muntu kiri kugirirwa nabi.”

Aba bongera gusaba kandi imitwe yitwaje intwaro kuzirambika hasi ku bw’inyungu z’amahoro.

Ubwo iyi myigaragambyo yaberega i Beni, yari ihagarariwe na Polisi nk’uko ibinyamakuru byo muri Congo bibitangaza.

Hamaze igihe hari inkundura y’imyigaragambyo muri Congo iba yateguwe na sosiyete sivile, bamagana icyo bita ubushotoranyi bw’u Rwanda.

U Rwanda rushinjwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutera inkunga umutwe wa M23, ibintu ruhakana na M23 na yo ubwayo ikabyamaganira kure.

U Rwanda rwo rushinja igisirikare cya leta ya Congo, FARDC, gukorana n’umutwe urimo abasize abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, FDLR.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. abihayimana baja mubya politike bate? abanyarwanda bari mugihugu cyabo kandi baratekanye.amahanga nafashe congo gukemura ibibazo ifite. imbaraga bari guta bigaragambya,nibazikusanye,bazubakishe igihuguake shire ibitekerezo hamwe

  2. abihayimana baja mubya politike bate? abanyarwanda bari mugihugu cyabo kandi baratekanye.amahanga nafashe congo gukemura ibibazo ifite. imbaraga bari guta bigaragambya,bagombye kuzikusanya,bagahuza ibitekerezo byo kubakish igihugu CYabo

  3. Ku mugani umwanya muta mwiruka mu mihanda, nayo mutagira, mwashatse uko muwukoresha mushyira igihugu cyanyu kuri gahunda, mukitandukanya n’amacakubiri izo nterahamwe zabazaniye mukareka kuririmba u Rwanda ko rwo rwibereye mu bindi birufitiye umumaro?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button