Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yasabye Nkusi Goreth uzwi nka Gogo kuzamubera umugore w’isezerano.
Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali, tariki 28 Ukuboza 2022 muri Quiet Haven Hotel iherereye Nyarutarama.
Uyu muvugizi wa Rayon Sports yazanye impeta, asaba Gogo ko yamwemerera kuzamubera mama w’abana be.
Aba bombi bari bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo, n’ubwo urukundo rwabo rwigeze kuzamo kidobya ariko ntibyatinze kuko bakomezanyije urugendo.
Uwahaye amakuru UMUSEKE, yemeje ko Jean Paul yatereye ivi Gogo akamwambika imusaba kuzamubera umugore.
Ati “Inkuru ni yo rwose pe.”
Aba bombi bateganya kuzakora ubukwe muri 2023, ariko ntabwo baremenyerana ku matariki n’ukwezi buzaberaho.
Gogo asanzwe azwi nk’umufana ukomeye w’ikipe ya APR FC, mu gihe Jean Paul we yisanze amaraso ye ari ama-Rayon.
UMUSEKE.RW
ni.ok.pe
Ngaye nivuye inyuma title y’inkuru kabisa nta professional irimo nimwe ahubwo yateza ikibazo ,weho munyamakuru Rayon ni abanyarwanda,APR FC n’abo ni uko ese football ni intambara iwawe ?gusa no mu ntambara bajya mu mishyikirano!Gukunda umuntu cg ikintu ,ahantu mu Rwanda si ikosa ry’atuma abantu batabana ,VA mu kwivanga mu rukundo ngo ubihuze ni byo ushaka!
Ikindi Rayon ni team Nini na APR FC ni team Nini ?dusobanurire niba aba aribo banyiri amakipe kabisa!
N.B:Nti musibe comment yanjye si ihame .murakoze
Uvuze ukuri pe
Iriya title nimbi cyane pe ntabunyamwuga buri ngo yateye ivi muri APR Gogo x ni we APR? cg ababyeyi be niyo? Niyo yaba aba muri commutee yayo si uko wavuga🙄🙄