Shampiyona y’u Rwanda iri ku munsi wa kane, ikipe ya rayon Sports yagiye gutsinda Marin FC i Rubavu, naho Kiyovu Sports yatsindiwe mu rugo na Sunrise FC.
I Rubavu Stade Umuganda yari yuzuye, cyane abakunzi ba Rayons Sports bari bayiherekeje ari benshi bambaye uburu n’umweru.
Marine FC yari iwayo yabigaragaje, ku munota wa 10 gusa, Mugisha Desire yari abonye inshundura ku ikosa ry’umunyezamu wa Rayon Sports wamuhaye umupira
Mbirizi Eric yaje kwishyura ku munota wa 28, ku mupira wavuye muri corner na we ashyiraho umutwe.
Umukino wari ushyushye. Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, umukinnyi Mugisha Desire wa Marines FC yaje gutera ingumi umukinnyi wa Rayons Sports, ndetse umusifuzi amwereka ikarita itukura.
Byari bitangiye kugora Marine FC, kuko bari basigaye ari 10 mu kibuga.
Umukinnyi Onana wigaragaje yaje gucenga abakinnyi b’inyuma ba Marine FC ndetse n’umunyezamu ashyira igitego ku munota wa 44′.
Mu gice cya kabiri, Onana ku munota wa 60′ yongeye kubona izamu ku gitego gisa n’icya mbere ariko yatsinze ari mu nguni.
Gitego Arthur wa Marine FC yagabanyije ikinyuranyo, ku munota wa 81′ atsinda igitego cyavuye kuri corner.
Umukino wo kuri Stade Umuganda warangiye Rayon Sports iwutsinze ku bitego 3-2.
Amakipe atanu ya mbere, Rayon Sports ifite amanota 12, ntiratsindwa, Kiyovu Sport ifite 9 yatakaje umukino, Gasogi United ifite 7, Gorilla FC nay o ni 7, kimwe na Sunrise FC nay o ifite 7.
Indi mikino uko yagenze:
MUKURA VS 2-3 Gorilla FC
KIYOVU Sport 1-2 Sunrise FC
Bugesera FC 3-1 Etincelles
Ku cyumweru:
Police FC vs Gasogi United
Rutsiro FC vs AS Kigali
Rwamagana vs APR FC
Musanze FC vs ESPOIR FC
AMAFOTO@Rayon Sports Twitter
UMUSEKE.RW