ImikinoInkuru Nyamukuru

Rayon irahumeka insigane kubera umurindi uyiri inyuma

Nyuma yo gutsindirwa mu Akarere ka Rubavu na Étincelles ku mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yatangiye kumva no kwikanga umurindi wa AS Kigali na Kiyovu Sports ziyiri inyuma.

Rayon Sports yatangiye guhemeka insigane kubera umurindi wa AS Kigali na Kiyovu Sports

Ku Cyumweru tariki 11 Ukuboza, ikipe ya Rayon Sports ntabwo yahiriwe n’umukino yakinnye na Étincelles FC kuko yawutsinzwe ku bitego 3-2.

Gutsindwa uyu mukino byahise bituma, iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yisanga irusha inota rimwe gusa AS Kigali ya kabiri, ikaba irusha amanota ane Kiyovu Sports ya gatatu ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo.

Ibi byahise bishyira ku gitutu ikipe yose ariko by’umwihariko umutoza mukuru w’iyi kipe, Haringingo Francis uzwi ku izina rya Mbaya.

Mbere yo gusoza imikino 15 ibanza ya shampiyona, ikipe ya Rayon Sports izakira APR FC ku itariki 17 Ukuboza kuri Stade ya Kigali na Gasogi United tariki 23 Ukuboza kuri iyi Stade isanzwe yakiriraho.

Mu gihe yatakaza umukino muri iyi ibiri, AS Kigali igatsinda iyayo irimo Gorilla FC kuri Stade ya Kigali na Sunrise FC i Nyagatare, Rayon Sports yahita itakaza umwanya wa mbere.

Iramutse itsinzwe iyi mikino yombi ariko Kiyovu Sports yo igatsinda iyayo, yahita iyicaho. Ibi bisobanuye ko Rayon Sports nta kosa igomba gukora muri iyi mikino ibiri isigaye ngo imikino ibanza ibe irangiye.

Kiyovu Sports iri hafi aho
AS Kigali iri kotsa igitutu Rayon Sports

UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. Ese APR FC mwarayibagiwe ko mutayivuga kandi izatwara igikombe nyuma yo gukubita gasenyi ku wa gatandatu utaha gasenyi ifite abakinnyi bi misazire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button