Imikino

Qatar 2022: Mukansanga agiye kugaruka ku mukino wa Kabiri

Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Mukansanga Salma uri mu gikombe cy’Isi kiri kubera mu gihugu cya Qatar, ari muri bane bazasifura umukino uzahuza u Bufaransa na Tunisie.

Mukansanga Salma ari muri bane bazasifura umukino n’u Bufaransa na Tunisie

Ni umukino uteganyijwe gukinwa ku wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo Saa kumi n’imwe z’amanywa, ukazabera kuri Stade yitiriwe Uburezi.

Abasifuzi bazayobora uyu mukino, ni Matthew Conger uzaba ari hagati, akazungirizwa na Mark Rule na Tevita Makasini Tonga, mu gihe Mukansanga Salma azaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Ni umukino wa Kabiri kuri uyu Munyarwandakazi uhagarariye Umugabane wa Afurika, nyuma yo kugaragara ku mukino wahuje u Bufaransa na Australie.
UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button