Iri serukiramuco uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Dukoreshe ubutunzi gakondo mu kurwanya ingaruka mbi z’icyorezo cya Covid-19 mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”
Intego ya JAMAFEST ni ugushyiraho uruhando rwo kumurika umuco nk’inkingi remezo y’ubwiyunge n’iterambere rirambye ry’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iserukiramuco JAMAFEST 2022 wabereye kuri Stade Intwari mu Mujyi wa Bujumbura.
Ibyo birori byafunguwe n’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi aherekejwe n’umufasha we n’abandi bayobozi bakomeye, bakirijwe umurishyo w’ingoma w’Itorero ryo mu Gishora mu Ntara ya Gitega.
Igihugu cyose kiri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba kikaba cyerekanye imbyino z’umuco ukiranga.
Itorero ry’igihugu ry’u Rwanda Urukerereza ryaserutse gitwari muri ibi birori byaherukaga kubera i Kigali mu mwaka wa 2019.
Urukerereza rurikumwe n’umuhanzi w’icyamamare mu njyana gakondo Masamba Intore bajyanye muri kiriya gihugu.
Mu ijambo ryo gufungura JAMAFEST 2022, Perezida Varisito Ndayishimiye yavuze ko ubufatanye bw’imico y’ibihugu aribyo biranga Afurika y’Iburasirazuba.
Perezida Ndayishimiye mw’ijambo rye, yabanje gushimira abaserukiye ibihugu byabo yongera kubifuriza kugubwa neza mu gihugu cy’u Burundi.
Yamenyesheje abitabiriye JAMAFEST ko bateranye kugira ngo “Berekane ubuvandimwe no gushyigikirana kw’ibihugu bigize EAC mu bikorwa bitandukanye.”
JAMAFEST yatangiriye mu Rwanda mu 2013. Igamije kuzamura umuco w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. U Rwanda nirwo rwatekereje runatangiza bwa mbere iri serukiramuco, aho bwa mbere ryitabiriwe n’abarenga 17,000. Iri serukiramuco riba buri myaka ibiri.
Iserukiramuco ry’akarere ry’uyu mwaka ryitezweho guhuriza hamwe abahanzi n’abayobozi mu nganda ndangamuco z’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Rizafasha kandi guteza imbere ubukerarugendo bushingira ku muco n’amateka, kubungabunga no guteza imbere urusobe rw’ibirango ndangamuco na ndangamateka mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Umutambagiro, iserukiramuco, imurikagurisha ry’ibihangano ndangamuco, ibiganiro, ikinamico, kumurika firimi, imikino, kumurika ibiribwa gakondo, gutanga ibihembo mu mikino inyuranye no kumurika ubwiza n’imideri, ni bimwe mu bikorwa bizaranga iki cyumweru cya JAMAFEST 2022.Abahanzi mu nzego zitandukanye nabo bazabona umwanya wo kumurika no gucuruza ibikomoka ku buhanzi n’inganda ndangamuco ku rwego rw’Akarere no ku isi hose.
AMAFOTO @JIMBERE
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW