ImikinoInkuru Nyamukuru

Perezida wa Kiyovu yongeye kwihenura kuri Rayon Sports

Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports, yahaye ubutumwa mucyeba, Rayon Sports, ayibutsa ko kuyitwara igikombe cya Made in Rwanda Cup 2022 biruta kwegukana icy’Isi.

Mvukiyehe Juvénal n’abakunzi ba Kiyovu mu byishimo byinshi byo kwegukana igikombe

Ku Cyumweru tariki 9 Ukwakira 2022, ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Kiyovu Sports ibitego 2-1, iyitwara igikombe cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge gifatanyije n Ferwafa.

Nyuma y’uyu mukino, perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal wasazwe n’ibyishimo, yavuze ko kwegukana igikombe ikipe abereye umuyobozi itsinze Rayon Sports, bimurutira kwegukana igikombe cy’Isi.

Ati “Iki gikombe dutwaye, njyewe ku bwanjye kindutira igikombe cya Champions League cyangwa igikombe cy’Isi. Gutwara igikombe mucyeba duhora duhangana ntako bisa. Mucyeba namukatiyeho umurongo. Agomba kuzajya atubona akiruka. Imvura yagwa, itagwa kudukuraho amanota bizamugora.”

Mu gihe umuyobozi w’ikipe avuga ibi, kapiteni wungirije, Serumogo Ally yavuze ko aho gutsindwa na Rayon Sports batsindwa n’izindi kipe zirimo Gicumbi FC.

Ati “Dushobora gutsindwa n’andi makipe ariko muri ayo, Rayon Sports ntizazamo.”

Ikipe ya Kiyovu Sports kuva yayoborwa na Mvukiyehe, ntabwo iratsindwa na Rayon Sports mu mikino igera mu munani amakipe yombi amaze guhura harimo shampiyona n’indi mikino ibiri itari shampiyona.

Serumogo Ally ati twatsindwa n’andi makipe atarimo Rayon

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button