Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yakuriye inzira ku murima abo yise “Abadayimoni” bashaka guhirika ubutegetsi banyuze mu nzira yo guhungabanya ubukungu bw’igihugu, avuga ko agiye kurwana nabo kabone n’ubwo yahasiga ubuzima.
Ibi yabivugiye i Bujumbura ubwo muri iki cyumweru dusoje hizihizwaga umunsi mukuru w’umusoreshwa mu gihugu cy’u Burundi.
Mu burakari bwinshi Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yikomye bikomeye “itsinda ry’abadayimoni” ngo biyemeje guhirika ubutegetsi mu Burundi banyuze mu nzira zose zigamije kumwangisha abaturage, kuko basanze intambara y’amasasu batayishobora.
Avuga ko mu Burundi hari abanyabwenge kabuhariwe mu kwiba ubukungu bw’igihugu bafite “Laboratwali” bacuriramo umugambi wo guhirika igihugu mu manga y’ubukene.
Ati ” Ba banyabwenge banga gukora ibikorwa by’iterambere ariko ubwenge bwo gushaka uko biba ni inyamaswa kabisa, ubwenge barabufite, mpita mbyita idayimoni.”
Avuga ko hatahuwe umugambi wari ugamije gutesha agaciro ifaranga ry’u Burundi ku buryo kugura intoryi cyangwa ibitunguru ku isoko, abaturage bari kujya bitwaza amadorali ya Amerika kubera guta agaciro kw’Amarundi nk’unko byabaye muri Zimbabwe.
Ati “Iyo dusinzira gato wari kujya kugura intoryi kuri COTEBU bakubwiye ngo ni 2$ ntavuge Amarundi.”
Perezida Ndayishimiye yabwiye abitabiriye uwo munsi mukuru ko igihugu kidasenywa n’intambara y’amasasu gusa, ko iyo ubukungu bwacyo bwazahaye kiba cyarangiye burundu.
Ati “Abantu benshi bazi ko inyeshyamba ari urasa, igihugu ugisenye mu bukungu uba ugisenye kandi kirahenuka.”
Avuga ko biteye agahinda kubona umuherwe yirata imodoka zihenze akirata ngo ni umugabo kandi ari “shetani” yazonze ubukungu bw’igihugu mu nyungu zo kumwangisha abaturage bashonje.
Perezida Ndayishimiye yarahiye ko agiye guhangana n’izo nyeshyamba zanyuze inzira yo gusenya ubukungu bw’u Burundi.
Ati “Abantu bisinye kurwanya ubukungu bw’igihugu nanjye ngiye kuva hasi ndwane nabo kandi Imana izamfasha.”
Yakuriye inzira ku murima abigira Abafarizayo ko ibyo kumubeshya byarangiye yamaze kubatizwa anafata isakaramentu ryo gukomezwa muri Roho Mutagatifu ko “Nta muntu n’umwe atinya mu Burundi.”
Ati ” Nta n’umwe, nimba mwahoraga mumpa amafaranga gumana, ntawe ndimo nsabirizaho muri mwese, nditunze, ibintu mwakoreye igihugu muri iyi minsi ishize, mukagisenya habona, mwarambatije, ndakomezwa muri Roho Mutagatifu, ubu ndakomeye ntacyo ntinya, Ibyo mwangiriye byaramaze.”
Yibaza nimba igihugu cy’u Burundi cyaravumwe aho abantu baba “ibigoryi”, avuga ko abamunga ubukungu bw’igihugu abasabira ku Mana kuko abafata nk’abarwayi bo mu mutwe.
Yasabye ibyo bikomerezwa kugarura akenge bakazirikana igihugu bakava mu migambi mibisha yo gushaka guhirika ubutegetsi, gusa batisubiyeho ngo bazisanga muri gereza.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW