Perezida w’U Burundi, Ndayishimiye Evaliste, yatangaje ko atakwemeza ibirego bya Congo by’uko u Rwanda rushyigikiye umutwe wa M23, avuga ko byose bizasesengurwa mu nama izahuza abakuru b’ibihugu byombi muri Angola.
Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru RFI na France 24, cyagarukaga kuri politiki y’Akarere, umubano w’u Rwanda n’u Burundi ndetse n’ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu Burundi.
Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi usanzwe uyoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yabajijwe ibijyanye n’umutekano wa Congo nk’igihugu giheruka kwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba gikomeje kwibasirwa n’imitwe y’inyeshyamba, avuga ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo umutekano ugarurwe kandi ko hari intambwe imaze guterwa.
Perezida Ndayishimiye abajijwe niba koko u Rwanda rwaba rushyigikiye M23 nk’uko Congo ibivuga, avuga ko we ku giti cye n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba atabyemeza cyakora byose bizaganirwaho mu nama iteganyijwe muri Angola.
Yagize ati “Turi gutegura inama yo gusuzuma ikibazo hamwe n’umuhuza muri iki kibazo, Perezida wa Angola, nibwo tuzabona amahirwe yo gusuzuma buri kimwe.”
Ndayishimiye yatangaje ko igihugu cye cyohereje batayo ebyiri za gisirikare muri Congo, zagiye kugarura amahoro no kurwanya inyeshyamba ziri mu Burasurazuba bwa Congo
Yagize ati “U Burundi na Congo ni ibihugu by’ibivandimwe, ingabo z’uBurundi zagiye muri Kivu y’Amajyepfo, zigiye kugarura amahoro, mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba. Hari ikizere ko imwe mu mitwe izarambika intwaro.”
Hashize igihe u Rwanda na Congo birebana ay’ingwe aho Congo ishinja uRwanda gutera inkunga umutwe wa M23, uRwanda na rwo ruvuga ko Congo ikorana FDLR aho kuyirwanya.
Nyuma yaho umwuka ubaye mubi, Congo yafashe umwanzuro wo guhagarika amasezerano yose yari ifitanye n’u Rwanda, harimo no kubuza ingendo z’indege za RwandAir.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa kane tariki ya 24 Ugushyingo 2022, Perezida w’u Rwanda n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi bazarahurira i Luanda muri Angola, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
Perezida wa Angola, João Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC, azahuriza hamwe Perezida Paul Kagame, Félix Tshisekedi, Évariste Ndayishimiye, uyoboye Afurika y’Iburasirazuba na Uhuru Kenyatta usanzwe nawe ari umuhuza muri iki kibazo.
Muri Kamena uyu mwaka muri Angola nabwo habereye ibiganiro bihuje Perezida Paul Kagame na Mugenzi we Felix Tshisekedi, abakuru b’ibihugu biyemeza “kongera kubaka icyizere” no gushyiraho komisiyo yihariye yo gukemura ibibazo batumvikanaho.
.TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW