Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022, Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, baganiriye ku nzira yo kuzana amahoro n’umutuzo mu karere k’uburasirazuba bwa DR Congo.
Ni ibiganiro byabereye i Bujumbura aho Uhuru Kenyatta na Evariste Ndayishimiye barebeye hamwe uburyo bwo guhagarika intambara mu Burasirazuba bwa Congo no guhosha amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na RD Congo.
Muri Kanama uyu mwaka nibwo Uhuru Kenyatta uherutse kurangiza manda ebyiri ari Perezida wa Kenya yagizwe umuhuza mu bibazo bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko biri mu myanzuro, aba bategetsi basuzumiye hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’inzira igamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo binyuze mu buryo bwa politiki n’igisirikare.
Bagaragaje ko inzira ya politiki yatanga igisubizo kirambye, kuruta gukoresha ingufu za gisirikare n’ubwo hari ingabo za EAC zimaze koherezwa gutabara FARDC.
Imitwe y’inyeshyamba ikomoka muri Congo yasabwe kurambika intwaro hasi, mu gihe ikomoka mu mahanga igomba kuva ku butaka bwa Congo nta yandi mananiza.
Mu rwego rwo gukemura amakimbirane mu buryo burambye basabye ko amasezerano ya Nairobi n’ay’i Luanda ashyirwa mu bikorwa hagamijwe amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Congo, aba bategetsi bagaragaje ko nk’ibihugu by’ibivandimwe byawuhosha hisunzwe amasezerano y’i Luanda.
Ayo masezerano asaba kunoza umubano haba muri politiki na dipolomasi, no kubakira ku mwuka wo kwizerana hagati y’ibihugu byo mu karere, no gushyiraho uburyo bwiza bwo kuganira, no kugisha inama mu buryo buri politiki, kugira ngo ikibazo cy’umutekano kiri mu burasirazuba bwa DR Congo gikemuke.
Agena kandi ko vuba na bwangu harwanywa umutwe wa FDLR n’imitwe yindi itandukanye nka (CNRD, FLN, RUD-Urunana, na FPPH-Abajyarugamba), ari na yo nkomoko y’amakimbirane hagati y’u Rwanda na DRC, kandi yakomeje no kugira uruhare rukomeye mu mutekano muke wa DR Congo.
Ku wa kabiri w’icyumweru gishize, Perezida Ndayishimiye yari yaganiriye na bagenzi be bo muri EAC kuri terefone, bemeranya ko hagiye kuba inama y’igitaraganya y’abakuru b’ibisirikare bya EAC izakurikirwa n’inama idasanzwe y’abaperezida.
Ibi bibaye nyuma y’uko guhangana hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23 byafashe indi ntera muri Teritwari ya Rutshuru.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda kuyitera inyuze mu isura ya M23, ibirego u Rwanda ruhakana.
Muri Kamena uyu mwaka, Uhuru Kenyatta icyo gihe wari umuyobozi w’inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba, yategetse kohereza ingabo z’akarere muri RDC, icyemezo cyafashwe nyuma yuko M23 yirukanye ingabo za Leta ya Congo mu Mujyi wa Bunagana.
Indi nama iteganyijwe ku wa 16 Ugushyingo, 2022 i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya ikazahuza impande zose zirebwa n’ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW