Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko atewe ishema n’abuzukuru be babiri.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Kanama 2022, yashyize ifoto ku rubuga rwa twitter iriho umwuzukuru we mukuru ateruye umuto.
Yayiherekesheje ijambo ngo “That” Bivuga “Uwo” n’aka imoji gafite udutima tubiri (😍) byerekana urukundo n’ibyishimo abafitiye.
Ubutumwa bwa mbere kuri iyi foto bugira buti “Abamarayika babiri bari kwishimira igihe cyabo bari kumwe.”
Ku wa 20 Nyakanga uyu mwaka Perezida Kagame yari yashimiye umukobwa we, Ange Kagame n’umugabo we, Bertrand Ndengeyingoma, nyuma yo kwibaruka ubuheta.
Ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, abuherekeza n’ifoto y’umwuzukuru we ateruye uruhinja.
Ange Kagame na Ndengeyingoma bashyingiranywe muri Nyakanga 2019, maze ku wa 19 Nyakanga 2020 bibaruka umukobwa w’imfura, umwuzukuru wa mbere wa Perezida Paul Kagame.
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW
Kurongora no Kubyara Umwana nicyo kintu kidushimisha kurusha ibindi byose.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye ubuzira-herezo.Kugira abuzukuru byo ni agahebuzo mu byishimo.Niba dushaka ko izatuzura ku munsi wa nyuma ikaduha ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze,tujye twirinda gukora ikintu cyose imana yatubujije.Nibwo tuzahora twishimye iteka ryose,nta kurwara,nta gusaza cyangwa gupfa.
Urakoze cyane.Uwifuza kuzishima iteka ryose,ajye ashaka cyane imana yaturemye,ye kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Niyo condition yo kuzabaho iteka,binyuze ku muzuko uzaba ku munsi w’imperuka,ubikiwe abantu bashaka imana bashyizeho umwete,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.It is a matter of time.