Andi makuruInkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yerekeje muri Mozambique – AMAFOTO

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida, Filipe Nyusi.

Tariki 24 Nzeri 2021 Perezida Paul Kagame yasuye ingabo z’u Rwanda ziri Cabo Delgado muri Mozambique

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida Paul Kagame yagiye muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

I Maputo, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro bya babiri, tête-à-tête na Perezida Filipe Nyusi, nyuma abahagarariye buri gihugu baganira ku bijyanye n’imikoranire.

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame arakirwa ku meza amwe na Perezida Filipe Nyusi, basangire ifunguro ryo ku manywa.

U Rwanda na Mozambique umubano wabyo umeze neza.

Perezida wa Mozambique yakiriwe i Kigali, ibyo wamenya ku mpamvu z’uruzinduko rwe

Kuva muri Nyakanga, 2021, umutwe w’ingabo zidasanzwe z’u Rwanda n’abapolisi bari gufatanya n’ingabo za kiriya gihugu guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Izi ngabo kandi zinafatanya n’izo mu bihugu byo muri Africa y’Amajyepfo, (SADC).

Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga muri Mozambique

Perezida Filipe Nyusi na Perezida Paul Kagame ubwo basuraga ingabo muri Cabo Delgado muri Nzeri, 2021

AMAFOTO@ MoD Website

 

AMAFOTO YO KURI UYU WA GATANU

Perezida Filipe Nyusi asuhuza Perezida Paul Kagame
Ubwo bari mu biro bya Perezida wa Mozambique

AMAFOTO@Village Urugwiro Twitter

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. SADC ntiyigeze ishyigikira ukuza kw’ingabo z’Urwanda. Nkurikije uko SADC ikora, ntawe byatangaza hajemo ka rugondihene! Ni agasuzuguro kubona ubukire bwa SADC n’ingabo ifite,Mozambique yarambutse ikajya gusaba ubufasha Urwanda. Gusa imitegekere ya Nyusi, Perezida wa Mozambique, ntishobora guha icyizere kariya karere karangwamo demokarasi. Ikindi nuko SADC izi ipfundo lya kiriya kibazo: akarengane k’abaturage batuye aho imirwano ibera. Ni nayo mpamvu, abasirikari kavukire banangiye kuba bakwica benewabo. Icyagatatu nacyo gikomeye nuko Nyusi anyereza umutungo ku rwego rwo hejuru. Ahubwo uzasanga Urwanda rwaraguye mu ruzi rubyita ikiziba!

  2. @ Kurazikubone

    Iririre na benewanyu aho u Rwanda rugeze ruzi cyane gutandukanya uruzi n’ikiziba😁

    Ahubwo abantu bafite imyumvire nk’iyawe nimuve ku giti dore umuntu😳
    Cyangwa zizababone….

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button