Andi makuruInkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umwami Charles III 

Perezida wa Repubulika y’uRwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nzeri 2022, yagiranye ibiganiro kuri telefoni n’Umwami Charles III w’ubwongereza.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umwami Charles III
Perezida Kagame kuri twitter yatangaje ko yamwihanganishije nyuma yo kubura nyina umubyara, Umwamikazi Elizabeth Il.

Yagize ati“Nagize amahirwe yo kuganira kuri telefoni no kwihanganisha umwami Charles III ,kubwo kubura umubyeyi we, Umwamikazi Elizabeth.”

Yakomeje agira ati“URwanda ruzakomeza gukorana n’umwami Charles III mu guteza imbere Intego za Commonwealth muri serivisi zihabwa abaturage bacu.”

Kuwa 8 Nzeri uyu mwaka, nibwo byatangajwe ko Umwamikazi Elizabeth II, wari umaze igihe kinini ku ntebe y’Ubwami, yatanze, afite imyaka 96, yari amaze ku ngoma imyaka 70.

Icyo gihe itanga rye ryemejwe n’ingoro  ya Buckingham , aho yagize Iii “Umwamikazi yatanze mu mahoro i Balmoral kuri iki gicamunsi.”

Mbere y’itanga rye nabwo byari byatangajwe ko ubuzima bwe buri mu marembera.

URwanda n’uBwongereza bihuriye mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza, Commonwealth, uyobowe na Perezida Paul Kagame w’uRwanda.

Muri Kamena  uyu mwaka, Umwami Charles III ni umwe mu bitabiriye inama ihuza abagize uwo muryango, CHOGM, yabereye mu Rwanda.

Usibye kuba ibihugu byombi bihuriye muri uwo muryango,  bisanzwe bifitanye ubushuti bwihariye.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. Byaba aribyo ko Perezida Kagame atatumiwe mu ishyingurwa lya Elisabeth w’Ubwongereza? Bibaye aribyo se byaba bifite aho bihuriye nuko Umwami mushya Charles III yagaye icyemezo cyo kwohereza abimukira mu Rwanda?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button