Andi makuruInkuru Nyamukuru

Perezida Kagame ari i Doha ahatangira igikombe cy’Isi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze Doha muri Qatar, aho yitabiriye ibirori byo gufungura ku mugaragaro igikombe cy’Isi cya 2022.

Perezida Kagame yageze Doha mu birori byo gufungura igikombe cy’Isi

Nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru bya Qatar (Qatar News Agency), mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 20 Ugushyingo 2022, nibwo Perezida Kagame yageze Doha muri Qatar.

Perezida Paul Kagame akaba yakiriwe n’umuyobozi wa gahunda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar, Ibrahim bin Yousef Fakhro ari kumwe n’ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura.

Umukuru w’Igihugu n’abamuherekeje bakiriwe ku kibuga cy’indege cya Hamad International Airport, aho agomba kwifatanya n’abandi banyacyubahiro mu birori byo gufungura ku mugaragaro igikombe cy’Isi cya 2022, ibirori bibera kuri Sitade ya Al Bayt mu mukino ufungura igikombe cy’isi uhuza Qatar na Ecuador.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba asanzwe ari umukunzi wa ruhago, aho afana ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, gusa anakunda gukina imikino irimo Basketball na Tennis.

Si ubwa mbere Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo gufungura igikombe cy’Isi, kuko igiheruka kubera mu Burusiya mu 2018 yari yabyitabiriye, ni igikombe cyatwawe n’u Bufaransa.

U Rwanda na Qatar basanganywe umubano uhamye ushingiye ku mikoranire mu ngeri zinyuranye, aho sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere cya Rwandair ikorana bya hafi na Qatar Airways, ibi biniyongeraho kuba Qatar ifite uruhare mu iyubakwa ry’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.

Abakunzi ba ruhago hirya no hino ku Isi bakaba bagiye kumara ukwezi kose amaso bayahanze sitade 8 zo mu mujyi wa Doha, birebera igikombe cy’Isi gihuza amakipe 32 y’ibihugu byiganjemo ibihangange mu mupira w’amaguru nk’u Bwongereza, Brazil, u Bufaransa, Spain, Argentine ya Lionel Messi na Portugal irangajwe imbere na Cristiano Ronaldo.

Ibitangaje kuri Stade 8 zizakira Igikombe cy’isi 2022 kizabera muri Qatar

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button