Padiri Edourd Nturiye uzwi ku izina rya Simba wari warahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akanakatirwa igifungo cya burundu yitabye Imana azize uburwayi.
Nk’uko byatangajwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo, Padiri Edourd yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukuboza 2022, aguye mu Bitaro bya Kabgayi.
Itangazo rigira riti “Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Nyundo ababajwe no kumenyesha abapadiri, abihayimana, abakristu, inshuti n’abavandimwe ko Padiri Edourd Nturiye yitabye Imana kuri uyu wa Mbere.”
Padiri Edourd Nturiye wayoboye Seminar into ya Nyundo, yakatiwe igihano cyo gufungwa Burundi nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abatanze ubuhamya bamushinje ko yishe, anicisha Abatutsi.
Urukiko rwa mbere rw’Iremezo rwa Kibuye mu 1996, rwamuhamije kuba yarabaye icyitso cy’ubwicanyi bugamije gutsemba Abatutsi bwahitanye abarenga 60 muri Seminari ya Nyundo mu 1994, icyo gihe urwo rukiko rwamuhaye igihano cy’urupfu, ariko ajuririra Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri rumugira umwere ararekurwa.
Inkiko Gacaca zo mu mirenge ya Kimironko na Nyarugunga zatumwe gukorera ku Nyundo zongera kumuburanisha ahamwa n’ibyaha akatirwa igifungo cya burundu. Mu byaha byamuhamye birimo no kwicisha mugenzi we Padiri Adrien Nzanana.
Abatanze ubuhamya kandi bagiye bavuga ko Padiri Edourd Nturiye yagiye mu nama i Mahoko no gucumbika kwa Mwambutsa kuva ku wa 8 Mata 1994 ndetse ajya i Nyange kujya asomera misa Interahamwe.
Mu 2016 hacicikanye amafoto agaragaza Padiri Nturiye ari kumwe na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet basoma misa muri gereza ya Rubavu, ibintu byaje kwamaganwa na IBUKA yibaza niba uwahamijwe icyaha cya Jenoside akiri umupadiri.
Jean Claude Nkubito uzi uriya Mupadiri, mu butumwa yanyujije kuri Facebook, yagaragaje ko mu gihe yayoboraga Seminari Nto yo ku Nyundo yahinduye byinshi haba mu burere bw’abana, kubatoza gukora ibibafitiye akamaro, kuzamura imikino n’iterambere ry’icyo kigo muri rusange.
Cyakora yavuze ko ibindi bijyanye n’uruhare rwe muri Jenoside atabimenye.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW
Amadini yagize uruhare rukomeye muli Genocides zabereye mu Rwanda guhera muli 1959.Hera kuli Musenyeri Perraudin wafashije president Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu,Musenyeri Mukuru (Archbishop) Nsengiyumva Vincent wari muli Komite Nyobozi y’ishyaka MRND rya president Habyarimana.Anglican Church yali ifite Abasenyeri 7 muli 1994.Hafi ya bose bali abahutu gusa.Batatu muli bo (Nshamihigo,Ruhumuliza na Musabyimana),bashinjwa gukora Genocide,ku buryo uriya Musenyeri Musabyimana yaguye muli gereza ya Arusha.Gacaca ya Shyogwe yamukatiye burundu y’umwihariko.Muli 1994,ADEPR yifatanyije n’intagondwa z’abahutu mu gushinga Radio RTLM yabafashije guhiga abatutsi.Abadive,bari bafite indirimbo yanyuraga kuli Radio Rwanda,yavugaga ngo Imana yatumye president Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu kugirango rikure abahutu mu buja bw’abatutsi.
Ese harya iyumuntu yahamwe nibyaha Title yarafite munshingano runaka akomeza kuyigira?Ubu uyu wapfuye yaragikomeza kwitwa Padiri?Gusa ndabona Hari Uwitwa Edourd n’uwitwa Edouard uwapfuye ninde?
Yego kuba umunyabyaha ntibigukuraho izina kuko Aba yararikoreye akarihabwa
Urugero niba uri Dr. (PhD) ugirango icyaha cyagukuraho PhD wapi kuko icyatumye witwa utyo ntago nacyo kiba cyakoze icyaha ahubwo wagikoze uri uwo byine
niyingendere sh
Interahamwe zirimo kugenda zegera urubanza rwa nyuma,gusa amaraso ya Abeli aracyataka
ICYO WIFURIZA MUGENZI WAWE NAWE KIGOMBA KUKUGERAHO. NAGENDE