Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS), ryatanze impuruza risaba ko icyorezo cya Monkeypox gifatirwa ingamba zihutirwa mu rwego rwo gukingira ubuzima rusange bw’abatuye Isi.
Uwanduye Monkeypox ashobora kuyimarana ibyumweru bibiri kugeza kuri bine ndetse bishobora kugaragara hagati y’umunsi wa gatanu n’uwa 21.
OMS yatangaje y’uko abarenga 16.500 bo mu bihugu 75 bamaze kwandura ubushita bw’inguge(MonkeyPox).
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yemeje ko iki cyorezo ari ikibazo cyihutirwa kireba ubuzima bw’abatuye Isi.
Yagize ati “Hashingiwe ku biteganywa n’amabwiriza mpuzamahanga agenga ubuzima, nafashe icyemezo cyo gutangaza ko iki cyaduka (Monkeypox), ari ikibazo cyihutirwa kireba ubuzima bw’abatuye Isi.”
Dr Tedros avuga ko Monkeypox irimo gukwirakwira ku Isi hose mu buryo bwihuse, kandi butaramenyekana bwose, ariko ko bukeneye gufatirwa ingamba zishingiye ku mabwiriza mpuzamahanga y’ubuzima.
OMS isaba ibihugu gushyiraho ubukangurambaga mu mavuriro, ingamba z’ubwirinzi mu bice bihuriramo abantu benshi, ndetse no gutangira kugenzura neza ahakekwa umuntu wafashwe na Monkeypox mu rwego rwo kumurinda kwanduza abandi.
Monkey Pox aho yiganje kugeza ubu, ngo irimo kwibasira cyane cyane abagabo baryamana n’abagabo bagenzi babo.
Ibimenyetso bishobora kugufasha gutahura ko wanduye iyi virusi harimo kugira umuriro mu buryo buhindagurika, kuribwa umutwe, uburyaryate mu mikaya, kubabara umugongo, kumva imbeho nyinshi, umunaniro ndetse no kuzana uduheri n’utubyimba duto tumeze nk’ibibembe cyangwa ibihara ku ruhu rwawe.
Mu gihe utangiye kugira umuriro bitewe na Monkeypox, nyuma y’umunsi umwe kugeza kuri itatu, utangira kweruruka cyane kuva mu maso ukaba wanagira udusebe ku buryo bikwirakwira umubiri wose.
Iyi ndwara yahawe iri zina kubera ko yagaragaye mu nkende mu bizamini bya laboratoire byo mu 1958 icyakora kugeza ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko inkomoko y’iyi ndwara atari inkende gusa, ishobora no kuba yarakomotse ku zindi nyamabere zirimo imbeba.
Yagaragaye mu nyamaswa bwa mbere mu mashyamba yo mu bihugu byo muri Afurika yo Hagati n’iy’Iburengerazuba, ariko iza gusanganwa umuntu ku nshuro ya mbere muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu 1970, nyuma iza gukwirakwira muri Benin, Cameroun, Gabon, Côte d’Ivoire, Nigeria n’ahandi muri Afurika nka Sudan na Sierra Leone.
Mu 2003, iki cyorezo cyagaragaye mu nyamabere zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe mu 2018 na 2019 hari abagenzi baturuka mu Bwongereza, Israel na Singapore bayisanganywe ariko bikavugwa ko bari bafite aho bahuriye n’ingendo muri Nigeria.
Iyi ndwara abantu bashobora kuyikira vuba mu gihe cy’ibyumweru bike kandi itandura cyane mu bantu mu buryo bwihuse ugereranyije n’ibindi byorezo nka COVID-19.
Ushobora kwandura iyi ndwara urumwe n’inyamaswa iyirwaye cyangwa se ukabiterwa no kurya inyamaswa zo mu gasozi. Ushobora no kuyandura kandi kubera ko wakoze ku wayanduye cyangwa ukambara imyenda ye.
Ishobora kugera mu mubiri w’umuntu binyuze mu matembabuzi, haba mu mazuru, mu jisho cyangwa mu kanwa no mu nzira z’ubuhumekero.
Kugeza ubu nta buvuzi buzwi bwihariye bushobora guhabwa uwanduye iyi ndwara ndetse bivugwa ko ari yo ubwayo ishobora kwikiza.
Guhabwa urukingo rwa Smallpox ni cyo gifatwa nk’urufunguzo rwarinda umuntu kwandura Monkeypox icyakora kuri ubu inkingo nk’izakoreshwaga ku gihe cy’icyorezo cya Smallpox ntazihari kuko hashize imyaka 40 kiranduwe mu Isi.
Hari inkingo nshya zakozwe n’Ikigo cya Bavarian Nordic ziherutse kwemezwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada aho zishobora kujya zikoreshwa mu gukingira zifite izina ry’ubucuruzi rya Imvanex, Jyneos na Imvamune.
Kuva muri Mata 2022 ni bwo ibihugu by’i Burayi na Amerika ya Ruguru, byatangiye kubona abafatwa na Monkeypox.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW