ImikinoInkuru Nyamukuru
Izikunzwe

Nyuma yo kunanirwa kwikura imbere y' Amagaju abafana ba Rayon Sports bishongoye kuri APR FC, bayiha ubutuma bukomeye

Nyuma yo kunanirwa kwikura imbere y' Amagaju abafana ba Rayon Sports bishongoye kuri APR FC, bayiha ubutuma bukomeye

 

 

Kuri uyu wa gatanu taliki 23 Kanama 2024 nibwo ikipe ya Rayon Sports yakiriye ikipe y’Amagaju kuri Stade yitiriwe Pele I Nyamirambo ni umukino wari witabiriwe n’abafana benshi bidasanzwe,

Uyu mukino nkuko twagiye tubibabwira abafana, abakinnyi ndetse na Rayon Sports yose muri rusange bari bawukaniye badashidikanya kunyagira Amagaju nk’uko bakomeje kubitubwira,

Ibyari byitezwe sibyo byabaye kuko ikipe y’Amagaju yaje guhagama Rayon Sports bagwa miswi banganya ibitego 2-2, bikimara kuba abafana ba Rayon Sports berekanye umubabaro urimo n’uburakari bavugiriza induru abakinnyi ndetse natwe abanyamakuru ntitwari tworohewe,

Abafana nagerageje kuganira nabo bagera kuri 12 banyakiriye baririmba ngo “Azam Yacu” iyo ndirimbo yamaze nk’iminota 7 bataruhuka, bakomeje bambwira ko Rayon Sports bose bagiye kuyivaho itakiri ikipe yo kwizerwa ahubwo bagiye kwitegura umukino wa Azam na APR FC,

Ubwo nababazaga niba bazashyigikira mukeba wabo APR bahise bansamira hejuru ntararangiza kuvuga bambwira ko ari APR ari na Rayon bose ari bamwe mu Rwanda ari akababaro gusa, basoje bambwira ko ibyishimo byanyuma babitegereje kuri Azam.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button