Inkuru NyamukuruUbutabera

Nyanza: Urukiko rwahannye Abanyamategeko batatu bunganira abahoze muri FDLR 

Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2022 urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwahanishije abanyamategeko batatu gutanga ihazabu nyuma yo gushaka gutinza urubanza ku bushake.

Abanyamategeko, Me Felix Nkundabatware, Me Ignace Ndagijimana, na Me Mbanziriza Adiel bahaniwe gutinza urubanza

Iburanisha rigitangira umucanza yatangiye yihaniza gereza ya Mageragere ko yazanye abafungwa ku rukiko batinze, bari bakerereweho isaha ku gihe bagombaga kuhagerera.

Aberegwa ni bo bagombaga gutangira kwiregura ku byaha baregwa, Leopord Mujyambere Alias Musenyeri ufatwa nka kizigenza muri uru rubanza yahise azamura inzitizi.

Yavuze ko atabonye umwanzuro w’urubanza kandi yabonye iminota itanu gusa yo kuvugana n’umwunganizi we mu mategeko, Me Felix Nkundabatware.

Ahawe umwanya Me Felix Nkundabatware yavuze ko ikibazo cyagiye kiba ubushobozi bigendanye n’uko boherejwe kubunganira n’Urugaga rw’Abavoka, bityo babunganira nk’abantu batishoboye kimwe na Me Ignace Ndagijimana, ndetse na Me Mbanziriza Adiel bose bahurizaga ko abo bunganira badashobora  kubon uko bisanzure kuri dosiye y’ibyo baregwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko aba banyamategeko bagomba kumenya ko bafite inshingano zo gufasha ubutabera kandi bazi uko kunganira abatishoboye bikorwa.

Ubuhagarariye ati “Ntibagabwiye gusaba urukiko cyangwa ngo barubaze uko bikorwa.”

Ubushinjacyaha bwasoje buvuga ko kuri gereza bafite byose, bityo ibyo bariya baregwa bagaragaza bitagakwiye kuba impamvu yatuma urubanza rutinzwa.

Nubwo ntaweruye ku ruhande rw’abaregwa, ariko inzitizi bagaragazaga yumvikanagamo gusaba ko urubanza rwasubikwa.

Hafashwe igihe kirenga amasaha abiri urukiko rujya kwiherere ku nzitizi zari zigaragajwe.

 

 

Icyemezo cy’urukiko

Umucamanza ashingiye ko izo nzitizi zitagaragajwe kera, kandi urubanza rwaratangiye kugeza naho Ubushinjacyaha busoje gusobanura ikirego cyabwo, umucamanza yanzuye ko bariya banyamatego uko ari batatu bashaka gutinza urubanza ku bushake.

Umucamanza yisunge ingingo z’amategeko ategeka ko Me Ndagijimana Ignace, Me Nkundabatware Felix na Me Mbanziriza Adiel bahanishijwe gutanga ihazabu y’ibihumbi magana abiri y’u Rwanda (Frw 200, 000) kuri buri umwe.

Umucanza anavuga ko bariya banyamategeko batagomba kongera kuburana imanza batabanje kwishyura ihazabu baciwe.

Iburanisha risojwe umunyamakuru yabajije umwe muri aba banyamategeko niba hazabaho kujurira iki cyemezo.

Ati “Nta kindi cyo gukora uretse gutakambira Perezida w’Urukiko.”

Aba abanyamategeko kandi bamwe muri bo bumvukanaga bavuga ko bashobora kuzikura muri uru rubanza bunganiyemo abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Abaregwa bose uko ari batandatu aribo Mujyambere Leopord alias Musenyeri, Habyarimana Joseph, Habimana Marc, Ruzindana Felecien, Habimana Emmanuel na Mpakaniye Emelien bahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR ari abasirikare bakuru b’uwo mutwe uvuga ko urwanya Leta y’u Rwanda.

Umukuru yari afite ipeti rya General, umuto afite ipeti rya Lietonant Colonel.

Baregwa ibyaha bitatu aribyo, Kuba mu mitwe y’iterabwoba y’ingabo zitemewe, Kurema umutwe w’ingabo utemewe, n’icyaha cyo Kuba mu mitwe y’iterabwoba n’ubugambanyi.

Bariya bose bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bamwe bakabanza koherezwa i Kinshasa muri Congo mbere yo kugezwa mu Rwanda.

UMUSEKE wamenye amakuru ko nubwo uru rubanza rugaragaramo abantu batandatu, ariko dosiye yabo yarimo barindwi gusa umwe muri bo ararwaye bikomeye byanatumye akurwa muri iyo dosiye.

Niba ntagihindutse uru rubanza ruzakomeza ku wa 29/11/2022 UMUSEKE tukazakomeza kurukurikirana kugeza rupfundikiwe.

Abaregwa bahoze muri FDLR bavuga ko bitaboroheye kubona dosiye y’ibyo baregwa

Théogéne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button