Inkuru NyamukuruMu cyaro

Nyanza: Umurambo w’umugabo wasanzwe mu iteme

Mu iteme ryubakishije ibiti rihuza akagari ka Rurangazi n’aka Kabirizi hasanzwe umurambo w’umugabo n’igare.

Umurambo w’umugabo witwa Tumusabire Alphonse w’imyaka 26 y’amavuko wasanzwe mu iteme rifite nka metero 5 mu bugari na metero 10 mubujyakuzimu ryubakishije ibiti bisanzwe.

Bivugwa ko nyakwigendera yanyuze kuri iryo teme afite igare aricunga akanyerera noneho akikubita muri iryo teme kuko ryari rirerire yahise yitaba Imana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habineza Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko bahise bihutira kujyana umurambo wa nyakwigendera kwa muganga.

Ati“Dukeka ko yagize impanuka yikubita muri iryo teme gusa biranashoboka ko yagirana ibibazo n’umuntu akamuhirika haracyakorwa iperereza.”

Amakuru UMUSEKE wamenye nuko iryo teme nta mazi asanzwe arimo cyereka mu gihe cy’imvura.

Nyakwigendera yavukaga mu Mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.

Tumusabire Alphonse asize umugore n’umwana, hari amakuru avuga ko iryo teme risanzwe rigwamo abantu ariko ntibapfe uriya ariwe uguyemo wa mbere agahita yitaba Imana, yarafite ibikomere ku mubiri.

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button