Inkuru NyamukuruMu cyaro

Nyanza: Umunyamahanga aravugwaho gusambanya ihene

Umunyamahanga arakekwaho gusambanya ihene y’umuturanyi aho acumbitse mu karere ka Nyanza.

Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Nyanza

Mu mudugudu wa Runyonza, mu kagari ka Masangano mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza  hafashwe uwitwa Manasi Lamazani w’imyaka 48 y’amavuko.

Manasi bitazwi niba ari ingaragu cyangwa yubatse bikekwa ko yafashwe ariho asambanya ihene y’umuturanyi we.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro Niwemwana Immaculee, yabwiye UMUSEKE ko uriya mugabo bakimara kubimukekaho bahise bamushyikiriza RIB.

Yagize ati “RIB yatangiye iperereza.”

Yavuze ko uriya mugabo aba hariya ahacumbitse kuko hari Kompanyi akorera. Ati “Ni umunyamahanga si umunyarwanda, yibana wenyine.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko ukekwaho biriya akomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amaze igihe gito muri kariya gace.

Yashyikirijwe RIB Sitasiyo ya Busoro kugira ngo akurikiranwe.

Ubuyobozi busaba abaturage gukomeza kuba maso, bakamenya abantu babajemo bakanakurikirana imyitwarire yabo.

Abaturage basabwe kuba hafi y’amatungo n’abana babo kuko uwabangiriza adafite isura yihariye.

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza

Related Articles

Ibitekerezo 4

  1. Gusambanya inyamaswa ni icyaha gikomeye.Umuntu ugikoze,agombwa kwicwa nkuko Imana ibisaba muli Abalewi 20:15.Aho kugirango ubusambanyi bugabanyuke ku isi,buriyongera.Noneho bageze n’aho barongora Robots z’ingore,bagakora ubukwe.Byarabaye ejobundi mu gihugu cya Turkmenistan.Amaherezo azaba ayahe?Kubera ko abantu bananiye Imana kuva kera,yashyizeho umunsi w’imperuka nkuko Ibyakozwe 7,umurongo wa 31 havuga,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Abazarokoka kuli uwo munsi,bazaba mu isi ya paradizo iteka ryose,abandi bajye mu Ijuru nkuko bible ivuga.Gutinda siko guhera.Imana ifite Calendar yayo ikoreraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button