Inkuru NyamukuruMu cyaro

Nyanza: Umugabo bikekwa ko yishwe yasanzwe mu gisambu

Umurambo w’umugabo witwa Irihose Nsabimana w’imyaka 34 y’amavuko wasanzwe mu bisambu yapfuye bikaba bikekwa ko yishwe akubiswe.
Ibiro by’Umurenge wa Ngoma

Byabereye mu mudugudu w’Akintare, mu kagari ka Murinja mu murenge wa Kigoma, mu karere ka Nyanza akaba ari naho yari acumbitse.

Nyakwigendera, amakuru UMUSEKE wahawe n’abaturanyi be, ni uko bavuze ko yishwe n’abantu bahoze bamukubita bavuga ko yabibye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayitesi Nadine yabwiye UMUSEKE ko hari amakuru ko nyakwigendera yaba yishwe.

Ati “RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera yakomokaga mu gihugu cy’u Burundi, abakekwaho kumwica abaturage banavuga amazina yabo, bahise bacika bakaba bagishakishwa.

Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Birababaje bamwe ntibagitinya kwambura ubuzima abandi ariko ntibyari bikwiye rwose umuntu yarakwiye kubaha ubuzima bwamugenzi we bityo twese tukabana mumahoro

  2. Nyamara ubu bwicanyi nibudahagurukirwa ngo abo bicanyi nabo bajye bicwa muraza kureba uko bagarika ingogo aho nabivugiye umva aho bageze ejobundi bishe umwe Kabuga none undi Nyanza ejo murumva ahandi biteye isoni kumva igihano bahabwa ngo imyaka 15!!! aho kwicwa bo gapfanabi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button