Inkuru NyamukuruMu cyaro

Nyanza: Barishimira umushinga wagabanyije isambanywa ry’abangavu

Umushinga warugamije kongerara ubushobozi abana b’abangavu n’urubyiruko ku buzima bw’imyorokerere n’ihohoterwa rikorerwa abangavu wibanda cyane mu bigo by’amashuri wagabanyije inda ziterwa abangavu ku kigero cya 50% mu karere ka Nyanza.

Inzego zose ziyemeje gusigasira ibyo umushinga speak out wagezeho

Kuri uyu wa 25 Nyakanga 2022 ubwo hasozwaga umushinga Speak Out wa Actionaid wongereye ubushobozi abana b’abangavu n’urubyiruko kugira amakuru ku buzima bw’imyorokerere no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwavuze ko uyu mushinga umaze imyaka ine(watangiye mu mwaka wa 2018) ukorera mu karere ka Nyanza watumye inda zaterwaga abangavu zitateganyijwe zagabanutseho ku rugero rwa 50% kandi byabagaho buri mwaka.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza Kayitesi Nadine avuga ko uyu mushinga wa Speak out wabafashije kugabanya isambanywa ry’abana n’iterwa inda ry’abangavu gusa nabo ubwabo bazakomeza gusigasira ibyo byagezweho.

Yagize ati“Uyu mushinga wadufashije byinshi birimo igabanuka ry’isambanywa ry’abana n’iterwa inda ry’abangavu kuko twasoje umwaka hatewa inda abangavu bari mu nsi y’ijana kandi ubundi twasozaga umwaka dufite abari mu nsi ya maganabiri”

Kayitesi akomeza yibutsa abangavu batewe inda bakaba barafashijewe nuriya mushinga ko imbere ari heza ko umuntu ashobora guhura n’ibyago ariko iyo aharaniye kubaho abaho kandi akabaho neza bityo ubuzima bwabo buri mubiganza byabo bakwiye guharanira gukomeza kwiyubaka bagakomeza ubuzima bwabo busa nk’ubwari bwarasubiye inyuma ibintu byose bakora ngo ubuzima bwabo bube bwiza babe babikora ntibaheranwe n’agahinda.

Uriya mushinga wakoreye cyane mu bigo by’amashuri mu karere ka Nyanza mu bigo 13 ubinyujije mu ma “Clubs” harimo abahungu n’abakobwa n’abana b’abangavu babyariye iwabo bari hanze y’amashuri mu rwego rwo ku bagarurira icyizere ndetse no kubafasha gukurikirana ikibazo cyabo kuko uwagiraga ikibazo yoroherezwaga kujya kuri RIB akabona ubutabera.

Bamwe mu bafashijwe nuriya mushinga Speak Out bavuga ko bafashijwe byinshi birimo no kubakura mu bwigunge.

Umwe muribo avuga ko yatewe inda afite imyaka 17 y’amavuko yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ahita ava mu ishuri kandi byanagaragaraga nk’igisebo mu rungano ndetse n’igisebo mu muryango.

Uriya umaze kugira imyaka 26 y’amavuko yongeraho ko we atihutiye kugana iyo ubutabera kuko we yumvaga atari ngombwa kuko nyuma yo kubyara uwo babyaranye yamufashije kurera umwana we kugeza ubu.

Ati“Uriya mushinga wankuye mubwigunge bituma niteza imbere kuko ubu ndacuruza imboga n’imbuto kandi ndiho ndaniga kudoda.”

Mugenzi we uvuga ko yabyaye afite imyaka 16 y’amavuko avuga ko gutwita imburagihe byamugizeho ingaruka aho yigaga ahita ava mu ishuri ahazaza harangirika gusa yihutiye kurega uwamuteye inda arafungwa araburana bamukatira imyaka 25 arajurira bamukatira imyaka 10.

Uriya watewe inda ubu amaze kugira imya 24 y’amavuko avuga ko iyo umuntu yatewe inda imburagihe byangiza imbere he heza bityo uwaterwa inda uwari wese ajye yihutira byibura kugana ubutabera.

Ati“Mbifashijwemo na Actionaid nize guteka bimbeshejeho kuko mbikora ahantu habaye ibirori hatandukanye”

Annet Kakibibi Umukozi wa Actionaid uhagarariye uriya mushinga speak out yasabye abo bireba bose ibyo uriya mushinga wagezeho nubwo ugannye ku musoza kuzakomeza kubisigasira gusa avuga ko hakiri ibibazo bigenda bigaragara bituma ikibazo cy’abana baterwa inda kitarangira.

Ati“Bahisha amakuru yababateye inda no kuba bavuga ikibazo baramaze kumenya ko batwite ntabwo babivuga bagihohoterwa ako kanya ngo hafatwe ibimenyetso babivuga bamaze kubona ko batwite nicyo gituma ibibazo byabo byinshi bitarangira bikaba byatinda nuwatewe inda akaba yacika.”

Kakibibi yakomeje avuga ko abana b’abakobwa babyariye iwabo nabo bakeneye gukomeza gukurikiranwa Kandi harimo abagishaka gusubira mu ishuri batabifitiye ubushobozi hakaba kandi bashaka kwiga imyuga nabo nk’abaturage b’igihugu byaba byiza bakomeje gukurikiranwa byaba byiza bagahabwa ubufasha.

Umushinga Speak Out uri gusozwa wakoreye mu turere twa Nyanza,Gisagara, Nyaruguru na Karongi ukaba waritaga ku bantu 360

Related Articles

igitekerezo

  1. Bamwe bavuga ko umuti wo kubyara kw’Abangavu ari ukubemerera bakaboneza urubyaro.Byaba ari agahomamunwa.Ingaruka ya mbere,nuko ubusambanyi bwakiyongera.Nk’abakristu,dukwiye kwirinda ikintu cyose kijyana ku busambanyi.Umuti waba uwuhe?Mu idini nsengeramo,ababyeyi bigisha abana babo ijambo ry’Imana hakiri kare nkuko Imana ibidusaba muli Gutegeka 6:6,7.Ibyo bituma abana bakura bumvira Imana,bikabarinda ubusambanyi no kubyara.Abo bana b’abakobwa mukunda kubabona bali kumwe n’ababyeyi babo mu nzira,babwiriza ijambo ry’Imana,nkuko Yesu yabisabye buri mu Kristu nyakuli wese.Nguwo umuti rukumbi w’Abangavu babyara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button