Abaturage bibumbiye hamwe bagahabwa inka muri gahunda ya “Girinka munyarwanda” bagasabwa kuzororera hamwe, bamwe bagacika intege bakazita abandi bagakomeza kuzitaho, ubu bari mu makimbirane.
Bariya bari mu itsinda bise “Reberaho Nyabinyenga” riherereye mu mudugudu wa Kandihe, mu kagari ka Nyabinyenga mu murenge wa Cyabakamyi ho mu karere ka Nyanza borojwe inka 6 mu mwaka wa 2009 n’Umushinga Global Fund muri gahunda ya “Girinka munyarwanda”.
Bose bari abanyamuryango 20, baza kugira intege nke, itsinda rirasenyuka bamwe mu banyamuryango 14 barivamo hasigara 6 bonyine.
Nyuma mu mwaka wa 2012 baje gusanga gukomeza kuzitaho mu buryo bwa rusange batazazishobora barazigabana buri wese ayijyana inka iwe.
Ubu ba bandi bavugwaho kuzitererana barashinja abagerageje kuzitaho, ko inka z’itsinda bazigize izabo maze amakimbirane ku mpande zombi agahera aho.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo bakimenye kandi bagihaye umurongo.
Ati “Ni gahunda ya Girinka, abakizifite twabasabye koroza abandi kugeza itsinda ryose ryorojwe, ku buryo n’abo bireba babisinyiye.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko bariya bahoze mu itsinda ikibazo bakijyanye mu Bunzi, bagasanga kirenze urwego rwabo.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
Hakwiye isuzumwa lya ziriya nka na programu yayo. Ni ikintu gihombya abaturage yuko akenshi kibagira abaja ndetse kikanabakenesha. Ubworozi bwo mu biraro ntibujyanye n’imibereho cyanga n’ubukungu bw’igihugu cyacu.