Inkuru NyamukuruMu cyaro

Nyanza: Abarundi bashimuse umuturage wahiraga ubwatsi bw’amatungo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 21 Nyakanga 2022, inzego z’umutekano i Burundi zafatiye umuturage hakurya y’umugezi w’Akanyaru wahiraga ubwatsi bw’amatungo baramujyana.
Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko Hagenimana Thèogene wo mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Mbuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza yazindutse mu gitondo kwahira ubwatsi bw’amatungo yabo, anyuze mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara yambuka Akanyaru agera ku butaka bw’iBurundi ari naho abapolisi n’Umusirikare 1 bo muri iki Gihugu cy’abaturanyi  bamufatiye.

Mukanyandwi Adda wo mu Mudugudu wa Mukoni mu Kagari ka Mbuye, avuga ko abo mu Muryango wa Hagenimana  Thèogene bagerageje gusaba ko bamubaha, inzego z’umutekano zimufite ziramubima.

Ati “Batakambye bemera no gutanga ikiguzi cy’ibihumbi 150 by’uRwanda abamufite banga kuyafata.”

Mukanyandwi avuga ko bamenye ko bakimufata bamutemye bamukura n’amenyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa  Kibilizi  Murenzi Valens avuga ko uyu muturage  yashatse kurwanya inzego z’umutekano zimushyiraho amapingu zimutwara ahantu hataramenyekana.

Ati “Hagenimana yatemye umupolisi w’u Murundi kandi bamusanze ku butaka bwabo tugiye kubikurikirana.”

Murenzi yavuze ko agace bamufatiyemo ari ako muri Komini Bugabira, Zone ya Kiyonza, Segiteri ya Kyiri  ku Gasozi ka Ngaragu mu Ntara ya Kirundo.

Cyakora uyu Muyobozi  yahakanye amakuru avuga ko uyu muturage yatemwe anakurwa amenyo n’inzego z’umutekano z’uBurundi.

Gitifu Murenzi Valens yavuze ko ari ikibazo inzego ku mpande zombi zigomba kuganiraho, agasaba abaturage kwitwararika birinda kwambuka umupaka uko bishakiye.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Nyanza

Related Articles

igitekerezo

  1. Twabyita “gushimuta” gute? Ndabona uwafashwe yari mu makosa. Igihugu cyacu gikwiye kumubohoza ariko bigaragara ko yagiye mu kindi gihugu mu nzira zitarizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button