Inkuru NyamukuruMu cyaro
Izikunzwe

Nyamasheke: Inzu yafashwe n' inkongi y' umuriro amatungo yari arimo ahita ahinduka umuyonga

Nyamasheke: Inzu yafashwe n' inkongi y' umuriro amatungo yari arimo ahita ahinduka umuyonga

 

Inzu y’umuturage yibasiwe n’inkongi y’umuriro amatungo ye n’ibindi byose bihiramo, bikekwako impanuka yatewe n’umuriro wo mu gikoni.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 25 rishyira ku wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, umuturage witwa Nzabana Anastase, wo mu kagari ka Ngoma, mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke, mu ntara y’Iburengerazuba, yabyutse asanga inzu ye irimo gushya.

We n’umuryango we bakijije amagara yabo, mu nzu hahiramo amatungo, inka n’ingurube ebyiri, n’ibintu byari birimo birakongoka.

Nsengiyumva Zabron, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri yatangarije itangazamakuru ko uretse abantu babashije kuva mu nzu ari bazima, nta kindi barokoyemo.

Ati “Inzu y’uwitwa Nzabana Anastase mu ijoro ryakeye saa tanu (23h00) yafashwe n’inkongi, hahiramo inka n’andi matungo magufi abiri n’ibyarimo byose. Abantu nibo bakijije amagara yabo nta kindi bakuyemo.”

Yavuze ko umuriro wo mu gikoni bamaze guteka batawuzimije, bagake ko ari wo wateye inkongi.

Uyu muyobozi yasabye ubufatanye bw’abaturage mu kwirinda icyatuma inkongi zibaho, cyane ko zikunze kugaragara mu gihe cy’impeshyi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button