Inkuru NyamukuruMu cyaro

Nyamasheke: Bari mu munyenga nyuma yo guhabwa imashini yo kwiyogoshesha

Abaturage batuye ku kirwa cya kirehe mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Rugali, mu murenge wa Macuba muri Nyamasheke bari n’akanyamuneza nyuma yo guhindurirwa imirasire y’izuba no guhabwa imashini izajya ibafasha mu kwiyogoshesha.

Bahawe n’imashini ibafasha kwiyogoshesha, bambukaga i Kivu bajya gushaka abogoshi

Abatuye kuri iki kirwa buri rugo rufite umurasire w’izuba n’amatara yawo yaka neza, bashima Leta y’u Rwanda yatumye baca ukubiri n’imyotsi y’akatadowa.

Ni nyuma y’inkuru y’UMUSEKE aho abaturage bavugaga ko imirasire y’izuba bahawe yapfuye bikabasubiza mu icuraburindi.

Usibye icuraburindi ryari ihurizo rikomeye kubona aho biyogoshesha, byasabaga ko bakora urugendo bakambuka i Kivu bajya gushaka iyi serivisi.

Uciyimihigo Augustin w’imyaka 66 y’amavuko yavukiye kuri iki kirwa yagize ati” Amatara atugezeho, nambukaga i Kivu nkajya mu kirambo kwiyogoshesha ngatanga magana ane, kutworohereza tubyakiriye neza.

Nyirazaninka Langwida nawe ati “Umurasire bampaye wari warahagaze warapfuye ntabwo nabonaga uko ncana, ubu bampinduriye ndishimye ngiye kongera kugira urumuri munzu.”

Ntamushobora Samson umuyobozi w’Umudugudu wa Kirehe avuga ko abana bagorwaga no gusubira mu masono.

Ati “Ubu turacana ntakibazo, akarusho banaduhaye imashini yo kwiyogoshesha tutambutse tujya hakurya.”

Mu nkuru yo ku wa 20 Nzeri 2022 aba baturage bari babwiye UMUSEKE imbogamizi z’uko imirasire y’ingufu zikomoka ku zuba bari bahawe imwe muri yo yari yarazimye.

Mukamasabo Apolonie, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, yari yabwiye UMUSEKE ko babizi mu mirasire y’izuba batanze hari iyatangiye gupfa.

Icyo gihe yavuze ubuyobozi buri gukora ibishoboka byose amatara yapfuye akajya ahita asimbuzwa byihuse.

Ikirwa cya Kirehe gituwe n’ingo 245, zigizwe n’abaturage basaga 1140, uretse aya mashanyarazi hari n’ibindi bikorwa remezo birimo amashuri ,ivuriro ry’ibanze n’ibindi.

Nyamasheke: Imirasire y’izuba bahaye abaturage ntiyigeze itanga amashanyarazi

Bahawe imirasire y’izuba isimbura iyari yarapfuye

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Nyamasheke

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button