Imikino

NYAMASHEKE: Barasaba kubakirwa stade nk’igikorwa remezo cyabavana mu bwigunge

Abatuye mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba bavuga ko kutagira igikorwa remezo nka Stade bituma baguma mu bwigunge bikaba intandaro yo kutazamuka kw’impano zitandukanye mu mikino urubyiruko rwifitemo.

Aba batuturage bemeza ko abana babo bifitemo ubushobozi bwo gukina imikino itandukanye, impano zabo zigapfukiranwa no kutagira aho kuzigaragariza ngo zizamuke.

MUKALONI Anne Marie atuye mu Kagari ka Mubumbano, mu Murenge wa Kagano yavuze ko nubwo ashaje ashimishwa no kubona urubyiruko rukina imikino irimo umupira w’amaguru, na we anyuzamo akajya gufana.

Yemeza ko mu Karere ka Nyamasheke harimo abafite impano zitandukanye batabasha kugaragaza ku bwo kubura Stade yo kuzigaragarizaho.

Ati “Dukunda umupira cyane, nta Stade tugira, irakenewe cyane. Iyo hano habereye umupira imvura iragwa ikanyagira abaje kureba, turifuza ko twakubakirwa Stade urubyiruko rwacu rukajya rubasha gukina mu buryo bwiza”.

UWISHEMA Protais atuye mu Mudugudu wa Matara, mu Kagari ka Shara afite imyaka 59 y’amavuko, avuga ko nubwo ashaje agifite imbaraga zo gukina imikino itandukanye, asanga sitade iramutse yubatswe uretse kuyikiniramo yajya ikorerwamo n’ibindi bikorwa bikinjiza amafaranga umuturage wa Nyamasheke agatera imbere.

Ati “Turitabira cyane, ndashaje ariko mfite intege zo gufana nk’ubu umupira ubaye nijoro twataha tutawubonye, turasaba Leta ko yatwubakira sitade yajya ikinirwamo n’indi mikino twayifata nk’ubundi bukerarugendo iterambere rikiyongera”.

SHUMBUSHO Etienne wo mu mudugudu wa Kavuno akagari ka Ninzi ni umusore  na we yemeza ko urubyiruko rwo muri Nyamsheke rufite impano zo gukina umupira w’amaguru, kutagira sitade bikaba ari imbogamizi yo kutazigaragaza.

Ati “Dufite impano zo gukina umupira w’amaguru n’abafana barahari ikibazo nta sitade dufite ntabwo twasurwa n’amakipe yo hejuru ngo impano zigaragare bazibone”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwabwiye Umuseke ko hari ibibuga bibiri bashobora kwifashisha nubwo bidakoze neze, icyakora ubuyobozi bwemeza ko Stade ikenewe.

Bwizeza  abaturage ko bwamaze kubona aho kuyubaka ko mu ngengo y’imari 2023-2024 hari gukorwa inyigo ikazubakwa.

MUHAYEYEZU Joseph Desire ni Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, ati “Dufite ibibuga bibiri bidakoze neza stade irakenewe, Akarere gafite gahunda yo kuyubaka twamaze kuvugana na Diyoseze Gatolika, Paruwase ya Nyamasheke hari ubutaka baduhaye uyu mwaka  w’ingengo y’imari turimo turateganya gukora inyigo ku buryo twazubaka stade irimo ibibuga byose”.

Akarere ka Nyamasheke gatuwe n’abaturage 471,388  babeshejweho ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi.

 MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ I Nyamasheke.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button