Abaturage bo mu Mudugudu wa Kinini mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke babwiye UMUSEKE ko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ingufu kigabije amasambu yabo akanyuzwamo ibikorwa remezo batabimenyeshejwe.
Bavuga ko amasambu yabo yari arimo ibihingwa bitandukanye bikangizwa n’abashinzemo amapoto y’amashanyarazi, ntihabayeho no kubara ibyangijwe ngo babyishyurwe.
Baratsikimba Alphonse ni umuturage ufite umurima we wanyujijwemo amashanyarazi atuye mu Mudugudu wa Kinini, akagali ka Nyarusange mu Murenge wa Bushekeri avuga ko yabonye abantu bacukura mu butaka bwe, ubuyobozi yabajije bwamubwiye ko ntacyo bubiziho.
Yagize ati “ Nabajije Mudugudu n’umuyobozi w’Akagali bambwira ko ntacyo babiziho mbaza ushinzwe ubutaka mu Murenge ambwira kuzandikira Akarere nkabamenyesha.”
Avuga ko yabajije ushinzwe REG muri Rusizi na Nyamasheke akamubwira ko ari bumuhamagare amaso agahera mu kirere.
Yagize ati “Ambwira ko aza kumpamagara, hashize iminsi ine ntabwo arampamagara, turifuza ko babanza kutubarira ibikorwa birimo bakatwishyura.”
Mukamukungu Pascasie nawe avuga ko babonye baza bashinga amapoto mu butaka bwabo nta nama bagishijwe.
Ati “Imyaka yacu baratemagura tutazi iyo baturutse, nta muyobozi wigeze atuganiriza baratwangiriza, ntabwo batubariye ibyacu ,turifuza ko baha agaciro ubutaka bwacu n’ibirimo bakatwishyura.”
Uwitwa Harindintwali Aloys nawe yabwiye UMUSEKE ko bakurwa mu rujijo bakamenya niba bazishyurwa ibyabo byangijwe.
Ati “Twabyakiriye nabi, bagombaga kutubwira tukamenya aho bazatwara, turifuza ko batubarira ubutaka n’ibizangizwa bakabyishyura.”
Ubuyobozi bwa REG ngo bwababwiye ko habayeho kwimura ahagomba kunyuzwa uyu muyoboro ko ikibazo kiri gukurikiranwa bagomba kubarirwa bakishyurwa.
Mukankiko Bernice umukozi wa REG mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke ushinzwe ibikorwa byo gutanga ingurane ahakana ibyo abaturage bavuga ko batumvikanye.
Ati “Ntabwo twabikoze tutumvikanye n’abaturage hari ababashije kuvugana nabo hari n’ababariwe,ikibazo cyagaragaye hari aho bagiye baza gushyira amapoto hakaba aho bagira deviation, barakigaragaje nanjye barakimpa mbyohereza i Kigali ntegereje ko baduha umwanzuro.”
Yakomeje agira ati “Nta muntu witangira leta ahubwo niyo ifasha abantu bayo ikabagezaho amashanyarazi ,aba bantu bose bagomba kubarirwa, naragitanze i kigali bambwira ko bazohereza indi kipe ikareba aho bagiye bakora deviation noneho bakabarirwa”.
Itegeko N° 32/2015 ryo kuwa 11/06/2015 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange mu ngingo yaryo ya 32 ivuga ko Mu gihe nyir’ubutaka cyangwa nyir’ibikorwa byabukoreweho yemeye agaciro kagenwe n’abagenagaciro ashyira umukono cyangwa igikumwe ku nyandiko zabugenewe z’indishyi ikwiye yemejwe.
Akenshi kwirengagiza iri tegeko hiry no hino mu gihugu byagiye biteza abaturage benshi gusiragira mu nzira bishyuza imitungo yabo.
MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Nyamasheke