Abagabo bo mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Macuba basabwe kutaba ba ntibindeba ahubwo bagashyira imbaraga mu bufatanye n’abagore babo mu gutegura indryo yuzuye, ni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’ingwingira byiganje muri uyu Murenge.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Nyakanga 2022 mu bukanguramba bwo kurwanya imirire mibi n’igwigira ry’abana bato mu karere ka Nyamasheke, abagabo n’abagore bibukijwe ko bagomba kugira ubufatanye bakajya bagaburira abana babo indyo yuzuye irimo ibikomoka ku matungo kuko bifite intungamibiri z’ingenzi mu mikurire yabo.
Ubu bukanguramba bwateguwe n’umushinga Orora Wihaze ufatanyije n’urugaga rw’amadini n’amatorero bwatangiriye mu murenge wa Macuba buzamara amezi abiri aho buzagera no mu yindi Mirenge y’aka karere.
Ndangamiyumukiza Anicet utuye mu Mudugudu wa Ryagatari Akagari ka Mutongo mu Murenge wa Macuba asanga intandaro ituma abana bagira imirire mibi no kugwingira biterwa n’ubwumvikane bucye mu ngo.
Ati “Ugasanga umugabo n’umugore batumvikana kwita ku bana, ntabwo ari iby’abagore gusa, umwana ni uwa twembi, natwe abagabo biratureba iyo mu rugo habonetse imirire mibi ntabwo bireba umugore gusa.”
Nyirahabimana Annonciata avuga ko ubu bukangurambaga hari icyo bumusigiye, bizatuma abana be batagira imirire mibi no kugwingira.
Ati“Nkuyemo uburyo twakorora ibikomoka ku matungo tukabibona mungo zacu, bizadufasha mu mibereho myiza birinde abana bacu kugwingira mu bwenge no mu gikuriro.”
Abanayamadini n’amatorero bavuga ko hari ingamba bafashe mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira, biyemeje kujya bakora ubukangurambaga mu bayoboke b’amadini bayobora.
Pasitoro Ndikumana Philemon wo mu itorero rya Methodist Libre ayoboye paruwase ya Mbuga mu murenge wa Macuba avuga ko biyemeje gufatanya mu guteza imbere umuturage.
Ati “Ntabwo bisaba ubushobozi bwinshi bisaba ku byumva, umugabo n’umugore bakajya baganira natwe tukaboneraho kubigisha ijambo ry’Imana.”
Pasitoro Ndikumana yakomeje avuga ko mu bayoboke babo hari abatabasha kubona ibikomoka ku matungo ariko bafashwa kubona amatungo binyuze mu mishinga ikorana n’amadini n’amatorero.
Karangira Caleb umukozi w’umushinga Orora Wihaze ukurikirana ibikorwa byawo mu karere ka Nyamsheke yavuze ko ubukangurambaga barimo bugamije kuzamura imyumvire y’abaturage.
Ati ” Twibanda cyane ku ruhare rw’abagabo mu gushakira imiryango amafunguro yuzuye arimo ibikomoka ku matungo, basanzwe bagira uruhare mu gutegura amafunguro twagiraga ngo bashyiremo imbaraga, twabahisemo kuko bafite imbaraga n’amafaranga, umugore wenyine ntabwo yaba ahagije, dukeneye iterambere ry’umuryango wose.”
Karangira avuga ko bahisemo gukorera ubu bukangurambaga mu Murenge wa Macuba kuko uri mu Mirenge ifite imirire mibi.
Kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana akarere ka Nyamasheke kari kukigero cya 37.7%
MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE. RW i Nyamasheke