Nikobusingye Scovia wo mu Kagari ka Mbale, mu Murenge wa karangazi, Akarere ka Nyagatare, mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 14 Kanama 2022, ubwo imvura yagwaga, inkuba yakubise inka ze zigera kuri 36, icyenda (9) muri zo zihita zipfa.
Uyu muturage yatangaje ko mu gitondo ari bwo bamenye amakuru ko inka ze zakubiswe n’inkuba nubwo mu masaha ya nijoro bumvise inkuba ikubita.
Yagize ati “Inkuba yakubise nka saa tanu z’ijoro, twabimenye nka saa kumi , tugiye mu rugo rw’inka tubyutse, dusanga inka zapfuye. Inka zose zari 36 hapfa icyenda (9) .Inka z’amajigija zakamwaga n’imfizi yazo.inka zirindwi zari zifite inyana, imwe yahakaga, indi n’imfizi yazo.”
Uyu muturage avuga ko ari ibyago kuba apfushije inka nyinshi kandi zatangaga umukamo .
Yagize ati “ Ni ibyago nagize cyane kuba mfushije inka zingana gutyo, zari inka z’umukamo zari zitunze umuryango .”
Uyu muturage yongeraho ko nyuma y’uko agwiriwe n’ibyo byago abaturage bamushumbushije inka zigera ku 10. Gusa atangaza ko atari mu bwishingizi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Umutesi Hope ,yatangaje ko inka zakubiswe n’inkuba zigiye guhita zitwikwa mu rwego rwo kwirinda uburwayi.
Yagize ati “Byumwihariko inka zakubiswe n’inkuba zirashyingurwa, zitwikwe, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cy’ubuganga.”
Yasabye abaturage kugana ubwishingizi kugira ngo bajye bagobokwa mu gihe bagwiriwe n’ibyago.
Ati”Twashishikarije aborozi kugira ngo bashobore kujya mu bwishingizi. Bamwe barabikoze,ariko uyu nawe yarari mu bari bafite ingamba zo gushaka ubwishingizi.”
Yakomeje ati “Yaratarabikora, ariko ni gahunda dufite, turi kubwira abantu ko bagomba gushyira inka mu bwishingizi ndetse n’ibikorwa bitandukanye kugira ngo mu gihe habaye ibyago n’amakuba, ashobore kudahungabana n’umutungo ahubwo bwa bwishingizi bushobore ku mugoboka.”
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Abo baturage bagobotse Scovia bakwiye gushimwa ninzego zose bakoze igikorwa
cyubutwari baragahorana inka