Imikino

Nsabimana Aimable mu nzira zigana gukina muri Libye

Myugariro wo hagati mu ikipe ya Kiyovu Sports n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi], Nsabimana Aimable, yamaze kubona imbanziriza masezerano ya Al Nasser Benghazi yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Libye.

Nsabimana Aimable agite kujya gukina muri Libye

Uyu musore yohererejwe ubutumire n’iyi kipe yo muri Libye, imusaba ko yakwerekeza muri iki gihugu kugira ngo impande zombi zishyire umukono ku masezerano.

Amakuru avuga ko Nsabimana azasinya amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa bitewe n’uko azitwara.

Mu minsi ishize uyu myugariro yari yagiye mu igeragezwa mu gihugu cya Arabie Saoudite ariko ntiyahirwa, bituma agaruka gusinya amasezerano y’amezi atatu muri Kiyovu Sports.

Aimable yakiniye amakipe arimo Marine FC, APR FC, Police FC na Minerva Punjab FC yo mu Buhinde.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button