Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Mbonimana Gamariel yeguye ku mwanya we, birakekwa ko bifitanye isano n’ikibazo cy’ubusinzi Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga kuri umwe mu Badepite.
UMUSEKE mu kiganiro wagiranye na Hon Mbonimana, yatwemereye ko yeguye, ati “Neguye ku mwanya w’Umudepite ku mpamvu zange bwite.”
Tumubajije ibyavuzwe ko afite imyitwarire idahwitse, yagize ati “Ayo makuru nta kintu ndatangira kuyavugaho, nibiba ngombwa nay o nzayavugaho ariko ubu ngubu icyo mvugaho ni ibyo ngibyo.”
Bagenzi bacu bo muri RBA, bavuganye na Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon Mussa Fazil Harerimana, ku kwegura kwa Depite Mbonimana Gamariel ababwira ko ibaruwa uyu mudepite yanditse, yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Uyu Mudepite yabarizwaga mu Ishyaka rya PL, Parti Liberal mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, nibwo yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko ibaruwa y’ubwegure bwe.
Depite Gamariel Mbonimana afite imyaka 42 y’amavuko yari muri iyo Nteko kuva mu mwaka wa 2018.
Perezida Kagame aherutse kuvuga mu mpera z’iki cyumweru ko hari Depite wananiranye kubera ubusinzi, ndetse ko yafashwe atwaye imodoka yasinze.
TUYISHIMIRE Raymond & Jean Claude BAZATSINDA /UMUSEKE.RW
INZOGA ni mbi cyane iyo unyoye nyinshi.Hali n’abo zica.Nubwo amadini menshi yigisha ko kunywa inzoga ari icyaha,siko bible ivuga.Imana yemera ko “ubishatse” yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Soma muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Muzi ko na Yezu yatanze Vino mu bukwe bw’I Kana.Ntabwo ari “umutobe” nkuko amadini amwe abeshya.Vino yose ibamo Alcool.Imana itubuza gusinda,ndetse 1 Abakorinto 6:9,10 hakavuga ko “abasinzi”,abajura,etc.. batazaba mu bwami bw’imana.
Vino usabwa kuyisobanura neza,ntago imyemerere yawe icuramye wemerewe kuyitera mubantu,icyo wamenya jya usoma usobanukirwe vino isembuye n’idasembuye,ikindi utandukanye icyo bibiliya yita ibisindisha,kuvuga ijambo inzoga gusa cg vino ntibihagije ngo ube usobanuye kubisindisha.
Le vin est une boisson alcoolisée obtenue par la fermentation du raisin, fruit de la vigne viticole.
La transformation du raisin en vin est appelée la vinification. L’étude du vin est l’œnologie. La grande variété de vins existant au monde s’explique par les différences de terroirs, de cépages, de modes de vinification ou de types d’élevage. Ainsi ils peuvent donner des vins rouges, rosés ou blancs, mais aussi des vins avec un taux de sucre résiduel variant (secs ou doux), ou une effervescence variante (tranquilles ou effervescents). La viticulture a colonisé une vaste partie du monde et de très nombreux pays sont producteurs de vin.
Selon sa définition légale en Europe1, le vin est le produit obtenu exclusivement par la fermentation alcoolique, totale ou partielle, de raisins frais, foulés ou non, ou de moûts de raisins, les boissons alcoolisées aromatisées à base de raisins ne pouvant pas comporter cette appellationa. Son titre alcoolique ne peut être inférieur à 8,5 % en volume.
Kunywa si icyaha . Icyaha nicyo ukora wayinyoye . Gusa ntakijya munda kiba kibi ,ahubwo ikibi ni igisohokamo .
Maze nokuri iyo photol afitemo indarane..