Imyidagaduro

Ngarukanye umujinya udasanzwe – Bobly uvukana na Riderman

Umuhanzi Muhire Landry Bon Fils ukoresha amazina ya Bobly Equalizer mu muziki yasohoye indirimbo ya mbere muri uyu mwaka wa 2023 yise Criminal avuga ko intego ari ugukora ubutitsa ku buryo azawusoza ari mu bahanzi bakunzwe mu gihugu.

Bobly Equalizer avuga ko uyu mwaka uzaba uwe

Bobly ni umuhanzi uvukana n’umuraperi Riderman, yaherukaga gusohora indirimbo yitwa ‘Ikibindi’ mu mezi ane ashize. Iyi nshyashya nayo yayinyujije ku rubuga rwa you tube rwa mukuru we.

Avuga ko impamvu ariho abinyuza ari uko uru rubuga rukurikirwa n’abantu benshi kandi akaba ari n’umwe mu bahanzi bagize ‘Ibisumizi’ byashinzwe na Riderman bavukana.

Muri ‘Criminal’ aba aririmba avuga ko urukundo ruryoha kurusha ubuki ariyo mpamvu ariho azaguma. Ati “Aka karabo niko kanjye, kampumurira cyane ku bwiza budasanzwe, ku bwiza bwawe nakwemera nkitwa umunyabyaha.”

Aganira na Umuseke yavuze ko iyi ndirimbo ariyo ibimburiye izindi abitse muri uyu mwaka ngo intego ni ugukora cyane izina rikazajya mu yakunzwe muri 2023.

Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo avuga ko yashatse kuririmba avuga ko hari urukundo umuntu akunda undi kugeza ubwo bituma yemera kuba umunyabyaha.

Ati “Ngarukanye umujinya mwiza, urabizi namaze igihe narasubitse umuziki, gusa ubu imbaraga ni zose kandi nizeye ko hari icyo bizatanga kuko ubu nta gutinda gahunda ni ukazakora byibuze indirimbo ziri hejuru y’icumi muri uyu mwaka… Urumva ko muri izo zose hazavamo ama Hit menshi.”

Mu ndirimbo z’indi azashyira hanze muri uyu mwaka harimo niyo yakoranye na mukuru we Riderman.

Iyi ndirimbo ye nshya mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Evydecks, amashusho yo akorwa n’uwitwa ArnaudB8.

 

https://www.youtube.com/watch?v=PHsM18xMDJU

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button